Amarira ku bakinnyi n’umutoza bambuwe na Fatima WFC

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kumara amezi ane batazi uko umushahara usa, abakinnyi ndetse n’umutoza ba Fatima WFC ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri ruhago y’abagore mu Rwanda, basutse amarira batabaza inzego bireba kubishyuriza Padiri, Ferdinand Hagabimana uyobora iyi kipe.

Uko iminsi ishiea, ni ko muri ruhago y’abagore mu Rwanda, hakomeza kugaragara ibibazo by’amikoro. Ariko ibi ntibibuza abakozi b’inyangamugayo, gukomeza gukora akazi uko bikwiye.

Gusa muri Fatima WFC y’i Musanze, kwihangana byanze nyuma yo kumara amezi ane batazi uko umushahara usa yaba abakinnyi ndetse n’abatoza barimo umukuru w’iyi kipe, Ntagisanimana Saida.

Nyuma yo kumara igihe bahiga umuyobozi wa bo, Padiri, Ferdinand Hagabimana, barabumubuze, bafashe umwanzuro wo kujya kumutegerereza ku biro bye, maze ahasohoka yiruka.

Ku wa 14 Mutarama 2025, Ntagisanimana Saida utoza iyi kipe ndetse n’abakinnyi be, bafashe umwanzuro wo kujya kumenyekanisha ikibazo cya bo kwa Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri, maze bagirwa inama yo kujya gutegereza Padiri, Hagabimana ku biro bye.

Aba bahise bahagana ndetse barahamusanga ariko ababonye ahitamo kujya kwifungirana mu biro bye yanga gusohoka. Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu Mupadiri yagumyemo kugeza abakozi bakorana mu buyobozi bwa Paluwasi ya Busogo iri Musanze, batahiye, maze ahamagara ku Murenge avuga ko hari abantu bamuteye ku biro bye kandi bamubujije gusohoka.

Amakuru avuga ko haje abarimo Dasso ndetse n’abandi bakozi batatu b’Umurenge wa Muhoza, baza gushyira igisa n’iterabwoba kuri aba bakinnyi n’umutoza wa bo, birangira Padiri abanyuze mu rihumye ajya mu yindi modoka ahava gutyo.

Yaba umutoza mukuru wa Fatima WFC, Ntagisanimana Saida ndetse na kapiteni wa yo, Nikuze Angelique, babwiye itangazamakuru ko kuva batangira akazi uyu mwaka w’imikino 202425, batazi uko umushahara usa kandi nyamara batuye mu mazu y’abandi kandi banakenera ibibatunga bya buri munsi.

Aba bagaragaye baririra mu ruhame, bavuga ko uyu muyobozi yakingiwe ikibaba n’abo bakozi bari baturutse ku Murenge wa Muhoza, cyane ko bari babanje kubabwira amagambo igisa n’iterabwoba.

- Advertisement -

Amakuru UMUSEKE ufitiye gihamya, ahamya ko Saida yamaze no kugeza ikirego cye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, asaba ko bamwishyuriza amafaranga aberewemo na Fatima WFC.

Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri Ferwafa, Munyankaka Ancille, yemereye UMUSEKE ko iki kibazo bakizi kandi bari kugishakira umuti.

Ati “Nabibonye. Turi ku kugikoraho, batanze ikirego. Ni byo turi kugikoraho.”

Fatima WFC iri ku mwanya wa 10 n’amanota umunani n’umwenda w’ibitego 14 mu mikino 12 imaze gukinwa muri shampiyona y’Abagore y’uyu mwaka w’imikino 2024-25.

Bagiye kumutegerereza ku biro bye ariko abaca mu rihumye
Abakinnyi ba Fatima WFC bamaze amezi ane batazi umushahara

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *