Nyanza: Umusore uregwa gusambanya abana bavukana arasaba kugirwa umwere

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza rwaburanishije umusore

Urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza rwaburanishije umusore wakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye azira gusambanya abana babiri bavukana   biga mu kibura mwaka.

Umusore witwa Jean Pierre Ubarijoro alias Dragon uri mu kigero  cy’imyaka 30 yari mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza ari hagati y’abanyamategeko be babiri.

Ari kuburana ubujurire ku gihano yakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Huye cya burundu cyo gusambanya abana babiri.

Abo bana bombi bava indi imwe, umwe afite imyaka ine undi akagira imyaka itanu bose bigaga mu kibura mwaka(Gardienne).

Ubarijoro alias Dragon kimwe n’abanyamategeko be baraburana bashingiye kuri raporo ya muganga kimwe n’ibyo bavuga ko abatangabuhamya bamushinja ubuhamya bwabo burimo gutera urujijo.

Abanyamategeko ba Ubarijoro bavuze ko raporo ya muganga yagaragaje ko aba bana nta bikomere bari bafite mu gitsina nyamara abashinja umukiriya wabo bo baravuze ko abana mu bihe bitandukanye yajyaga abasambanya  bavuye ku ishuri kuko banyuraga mu isantere aho Ubarijoro alias Dragon yabaga.

Ikindi uruhande rwajuriye ruravuga ko iwabo wabo bana bagiye kurega Ubarijoro alias Dragon kuko bari bafitanye amakimbirane naho Ubarijoro yakoraga.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu rwashingiye ku buhamya bw’abana bo ubwabo bivugiye ko yabasambanyije mu bihe bitandukanye ndetse bakabihuza n’imvugo z’abatangabuhamya.

Abo  barimo umukozi wabonye abana agiye kuboza bafite amaraso ku gitsina, araboza gusa yabozaga abana bataka ndetse banamubwira ko Ubarijoro alias Dragon yabasambanyije maze nyina w’umwana aje umukozi amubwira uko byagenze nawe niko kujya gutanga ikirego arega Ubarijoro alias Dragon bamuta muri yombi.

- Advertisement -

Abunganira Ubarijoro alias Dragon ndetse nawe ubwe barasaba ko yagirwa umwere kuko bavuga ko abana bari bafite amaraso ku gitsina nyamara raporo ya muganga ivuga ko abana nta gikomere bari bafite.

Ubushinjacyaha bwo buravuga ko ubujurire bwa Ubarijoro Jean Pierre alias Dragon nta shingiro bufite.

Ubushinjacyaha buravuga ko gusambanya abana ari ibikorwa byose byerekeranye n’ishimisha mubiri nko gukoza urutoki mu gitsina cy’umwana, gukoza urutoki mu kibuno cy’umwana byose biba ari ugusambanya umwana kuko hari nabikinishiriza ku bana kandi nabyo ni ugusambanya umwana.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati“Raporo ya muganga siyo yonyine yemeza ko umwana yasambanyijwe kuko na Ubarijoro alias Dragon wasambanyije abo bana yashoboraga gukora ibishoboka byose agahisha ibimenyetso byuko asambanya abo bana.”

Uhagarariye ubushinjacyaha yakomeje agira ati”Ubarijoro alias Dragon wasambanyaga aba bana yashoboraga kudashyira igitsina cye muri abo bana kuko bari bato nawe ubwe yari kugishyiramo akababara kuko iyo myanya y’ibanga yabo bana yari ikiri mito.”

Uhagarariye ubushinjacyaha kandi yakomeje agira ati”Ariko kuki bariya bana babajijwe bo bagahitamo Ubarijoro alias Dragon niwe mugabo wenyine cyangwa umusore wari muri kariya gace wenyine?”

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Nyakubahwa Perezida w’iburanisha aba bana Ubarijoro alias Dragon yabasambanyaga mu bihe bitandukanye aho bavaga ku ishuri Ubarijoro akabajyana aho yabaga akabashukisha amarindazi, igikoma n’ibindi nkuko babyivugiye kandi icyaha cyo gusambanya abana ntigisaza  ndetse mwibuke ko bariya bana bari bato gushukwa byari byoroshye.”

Kuba Ubarijoro alias Dragon avuga ko iwabo w’abana hari icyo bapfaga, ubushinjacyaha buvuga ko ntashingiro bifite kuko Ubarijoro yari n’umukozi atari n’umwana mu rugo kandi nta mubyeyi wakwifuza ko abana be bambara urubwa ko basambanyijwe bagamije kubeshya ndetse na Ubarijoro ntagaragaza ibimenyetso bivuguruza ibyo ubushinjacyaha bwagaragaje.

Ubushinjacyaha burasaba urukiko ko ubujurire bwa Ubarijoro Jean Pierre alias Dragon nta shingiro bukwiye guhabwa bukaba bwateshwa agaciro maze igihano yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye cya burundu kikagumaho.

Ubarijoro Jean Pierre alias Dragon yatawe muri yombi mu mwaka wa 2021, icyaha cyabereye mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza, niba nta gihindutse urukiko ruratangaza icyemezo mu kwezi Kwa Gashyantare 2025.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *