Ikipe ya Vision FC, yamaze kumenyesha abakinnyi batanu barimo Ndekwe Félix, ko itazakomezanya na bo ndetse ibemerera gushaka ahandi bakwigira kubona umwanya wo gukina.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko muri harimo Ndekwe Félix, Yves, Junior n’abandi babiri b’abanyamahanga.
Iyi kipe kandi, yamaze kongeramo abarimo Mussa Esenu ndetse na Martin Fabrice bivugwa ko yamaze kuyisinyira amasezerano y’amezi atandatu.
Vision FC, iri ku mwanya wa 15 n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego birindwi.
UMUSEKE.RW