Umubyeyi wa Bushali yasezeweho mu cyubahiro-AMAFOTO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umubyeyi wa Bushali yasezeweho

Dusabimana Marie Thérèse, umubyeyi w’umuraperi Bushali, uherutse kwitaba Imana azize uburwayi, yasezeweho mu cyubahiro, kandi avugwa ubutwari bwamuranze mu buzima bwe.

Ku wa 14 Mutarama 2025 ni bwo yaguye mu bitaro bya Gatenga, yitabye Imana afite imyaka 67.

Umuhango wo kumusezera bwa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Mutarama 2025.

Watangiriye ku rusengero rwa ADEPR Gikondo, aho yasezeweho n’abagize umuryango we, inshuti, abavandimwe n’abaturanyi, mbere yo kwerekeza ku irimbi rya Rusororo.

Mama Bushali yari afite abana 12 n’abuzukuru 12, nk’uko byatangajwe n’uwari uhagarariye umuryango mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma.

Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali mu njyana ya Kinyatrap, akunze kuvuga ko yizera Izuba, Ukwezi na Nyina umubyara.

Abiganjemo abahanzi bo mu kiragano gishya, abanyamakuru n’abandi bakurikirana bya hafi imyidagaduro mu Rwanda bari mu batabaye Bushali.

Umugore wa Bushali yaherekeje Nyirabukwe

- Advertisement -
Umubyeyi wa Bushali yasezeweho

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *