Israel na Hamas byageze ku ntambwe ya nyuma mu guhagarika imirwano

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Gaza bizasaba igihe kuyubaka bundi bushya

Kuri uyu wa Gatanu urwego rwo hejuru rukuriye umutekano rwateranye ruyobowe na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu kugira ngo rwemeze ibikubiye mu masezerano y’agahenge k’intambara hagati y’icyo gihugu na Hamas.

Iyi nama irabera i Jerusalem. Abayirimo baratora bemeza ayo masezerano, noneho hazakurikiraho ko abagize Guverinoma ya Israel bayemeza mu buryo bwemewe n’amategeko mbere y’uko agahenge k’intambara gatangira gushyirwa mu bikorwa.

BBC ivuga ko hakozwe igenzura ryo kureba uko umutekano wifashe muri Israel rikaba ryakozwe n’itsinda riyobowe na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, ari kumwe n’itsinda ry’abayobozi bavuye mu biganiro i Doha muri Qatar ahemerejwe agahenge k’intambara

Ni ibiki biri muri ako gahenge?

Agahenge ko guhagarika intambara kazashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitatu: Mu byumweru bitandatu bya mbere hagomba kuba harekuwe imbohe z’intambara 33 zafashwe na Hamas. Muri bo harimo abagore, abana n’abantu bakuze.

Israel na yo izarekura imfungwa z’Abanya-Palestine zifungiwe muri gereza zitandukanye.

Mu icyo gihe kandi ingabo za Israel zigomba kuva mu bice zafashe bituwe cyane muri Gaza, abaturage b’abasivile b’Abanya- Palestine bazemererwa gusubira mu ngo zabo, kandi amakamyo atwaye imfashanyo yemererwe kwinjira muri Gaza buri munsi.

Igice cya kabiri cyo gushyira mu bikorwa ayo masezerano: Hamas izarekura izindi mfungwa zose zizaba zisigaye, naho Isarel icyure ingabo zayo zose ibyiswe “amahoro arambye”. Bizatangira gushyirwa mu bikorwa ku munsi wa 16.

Icyiciro cya nyuma: Hamas izemera ko Israel icyura imirambo y’imbohe zose zishwe, ndetse hatangire n’ibikorwa byo kubaka bundi bushya agace ka Gaza. BBC ivuga ko bizatwara imyaka myinshi.

- Advertisement -

Nta gihindutse ruriya rwego rukuru rw’umutekano muri Israel ruratora rwemeza ayo masezerano.

Uru rwego ni rwo rushinzwe ibikorwa by’umutekano na politiki mpuzamahanga ya Israel. Ni agatsinda gato ugereranyije n’Inama yaguye y’abagize Guverinoma, karimo Minisitiri w’Ingabo, uw’Ububanyi n’Amahanga, Ubutabera, Imari n’Inzego z’Umutekano.

Minisitiri w’Intebe wa Israel ashobora kongeramo abandi bantu muri ako kanama, bipfa kuba abakagize batarenze kimwe cya kabiri cy’abagize Inama rusange y’abagize Guverinoma.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *