Ubwo bahuriraga muri Siporo Rusange Ngarukakwezi imenyerewe nka Car Free Day, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yasabye ingimbi za AS Kigali kwibuka ko ari bo Zahabu u Rwanda rufite.
Kuri iki Cyumweru, ni bwo Abanya-Kigali n’abandi bashyitsi batandukanye, bitabiriye Siporo Rusange Ngarukakwezi izwi nka Car Free Day.
Mu bayigaragayemo, harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Uwayezu, Visi Meya w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dusabimana Fulgence, ingimbi za AS Kigali z’abatarengeje imyaka 20 n’abandi.
Iyi Siporo yabereye mu Mujyi rwagati ahasanzwe haragenewe abanyamaguru gusa (Car Free Zone), yari yitabiriwe ku bwinshi nk’uko bisanzwe bigenda.
Ubwo yaganirizaga ingimbi za AS Kigali, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yarwibukije ko rukwiye kwicunga neza kuko ari bo Zahabu Igihugu gitunze.
Ati “Reka mbabwire, mukwiye kumenya ko muri Zahabu Igihugu gitunze. Ni mwe ba Messi na CR7 b’ejo hazaza.”
Yakomeje agira ati “Mukwiye kumenya kubyaza umusaruro impano mufite.”
Igihugu cy’u Rwanda gikomeje guha amahirwe urubyiruko, kiruha inshingano zitandukanye mu nzego za Leta. Ibi bisobanura ubushobozi rubonwamo.
UMUSEKE.RW