Abaturage bo mu Murenge wa Giti mu karere ka Gicumbi, bavuga ko bamaze igihe batagira amazi meza kandi bafite amavomo amaze igihe adakora, akora igihe basuwe n’abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu.
Uwitwa Ngendahimana yabwiye UMUSEKE ati “Twe twarumiwe, ubu tumaze ukwezi kurenga tutagira amazi hano kw’ivomo twubakiwe, ariko mutuvuganire ajye aboneka nk’ uko n’ahandi bayabona, ariko twe gukoresha amazi mabi byateza n’indwara z’inzoka mu bana bacu.”
Nyiraneza we ati” Dufite ivomo mu Kagari ka Murehe ariko amatiyo yarumye kubera kutabona amazi, no mu tundi tugari twegeranye barahebye ariko iyo dufite abashyitsi bakuru dutangazwa no kubona bayatwoherereje, bagiye bayaduha ko kutagira amazi meza bigira ingaruka mbi ku baturage nko guteza umwanda ndetse bikavamo n’ indwara ku bantu batandukanye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti Bangirana Jean Marie Vianney avuga ko muri uyu Murenge hari amavomo y’ amazi yubatswe ariko agezwa ku baturage hifashishijwe Rwiyemezamirimo wikorera, gusa ko atageza amazi ku baturage iminsi yose nk’uko babyifuza.
Ati” Ikibazo cy’ amazi hano twaracyumvishe, hari igihe amara iminsi ibiri cyangwa itatu adahari, gusa twegereye rwiyemezamirimo turamuvugisha ariko nawe yavuze ko agiye kubikurikirana gusa abaturage byo bacyeneye amazi meza natwe turakomeza ubufatanye dushakire hamwe igisubizo “.
Nubwo ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko hashira iminsi itatu, abaturage bahaturiye bashimangira ko ukwezi kwose gushira batarayabona.
ikibazo cy’ ibura ry’amazi gikunze kugarukwaho cyane mu mirenge igize Akarere ka Gicumbi, bakaba basaba urwego rushinzwe amazi isuku n’isukura(WASAC) gukurikirana ikibyihishe inyuma.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi butangaza ko amazi meza aboneka ku kigereranyo cya 94%, gusa bikagorana cyane mu gihe cy’izuba ari bwo akunda kubura hagakoreshwa ayo ku migezi imanuka mu misozi.
UMUSEKE.RW