Abakozi b’Akarere ka Ruhango ntibakira neza “uko bahwiturwa mu kazi”

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Meya Habarurema Valens yahakanye ibyo abakozi bamushinja.

RUHANGO: Abakozi b’Akarere bagaragaza ko “kubahwitura hakoreshwa imbaraga nyinshi” atari byo, kuri iki kibazo Meya Habarurema Valens agahakana ko ibivugwa n’abakozi ntabyo azi.

Hashize igihe bamwe mu bakozi bo mu nyubako y’Akarere bitotombera ibitutsi, kubatoteza no kubuka inabi Meya abakorera.

Bamwe muri abo bakozi babinyujije mu butumwa bugufi, kuri Telefoni no mu biganiro UMUSEKE wakoranye nabo.

Bavuga ko umubare munini w’abakozi ari abo Meya amaze kwandikira amabaruwa bisobanura akabatuka agahora abacyurira ko nta kazi bashoboye ndetse ko bafite ibitekerezo bigufi.

Umwe yagize ati: “Umukozi wa Leta iyo atujuje inshingano arabibazwa, ariko gutukwa, gutotezwa n’Umuyobozi ntabwo biri mu mategeko atugenga.”

Mugenzi we ati: “Iyo atadututse nibyo bidutangaza ahubwo, jye maze kubimenyera kandi ndi mu bakozi baza ku mwanya wa mbere mu bo atoteza buri gihe.”

Bavuga ko nta mukozi n’umwe udafite inyandiko imusaba ibisobanuro, gusa ibisobanuro batanga ngo ntabwo binyura Meya kuko abirengaho akabuka inabi.

Bavuga ko hari n’amakuru bafite ko hari izindi nzego zimukuriye zagiye zimugira inama ariko ntazishyire mu bikorwa, bagakeka ko ari kamere ye yifitiye idahinduka.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens ahakana ayo makuru y’ibimuvugwaho, ngo nta mukozi wigeze abimubwira.

- Advertisement -

Ati: “Unyemereye wowe babibwiye wamfasha kumenya icyo kibazo, kuko byangora gusobanura ibyo ntamenye.” Akomeza agira Ati “Ijambo gutukana byaba ari ibiki se ubwo?”

Yavuze ko igikomeye ari ukuba yakemura ibyo atasobanukiwe.

Nubwo Meya ahakana ibyo bamwe mu bakozi bamuvugaho, abamushinja iki kibazo babwiye UMUSEKE ko no mu mwiherero w’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango wabaye umwaka ushize wa 2024, Perezida wa Njyanama yahaye abajyanama impapuro kugira ngo buri wese avuge ibyo banenga, ndetse n’ubitera abenshi bahuriza ku Muyobozi w’Akarere.

Cyakora bavuga ko batahakana ko umukozi uyu n’uyu ashobora guteshuka ku nshingano ariko bitakwiye kuba urwitwazo rwo kubatoteza bene aka kageni, ahubwo ko byajya bijyana n’ibyo amategeko agenga abakozi ba Leta asaba.

Aba bakozi bifuza ko Komisiyo y’abakozi ba Leta yamanuka ikikorera igenzura kuri ibi bibazo ikabifataho umwanzuro.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Ibitekerezo 12
  • Ariko Uyu munyamakuru yaranyoboye rwose, nkunda gusoma no gukurikirana inkuru zo mu Rwanda, ariko ndabona iyi nkuru ari amatiku. Uyu mwuga si uwawe uzarebe ibindi ujya gukora pe. This is a biased story!!

  • Ariko uyu munyamakuru yaranyoboye rwose, nkunda gusoma no gukurikirana inkuru zo mu Rwanda, ariko ndabona iyi nkuru ari amatiku. Uyu mwuga si uwawe uzarebe ibindi ujya gukora pe. This is a biased story!!

  • Bwana, Munyamakuru, inkuru nk’izi zo guteza imvuru zirarambiranye mu Rwamnda tugezemo, kwandika inkuru zivuguruzanya no guhindagurika burikanya bigaragaza ko nta bunyamwuga ufite, shakiora ahandi nubundi ndabona umuasaza agiye gusebera mu buzukuru be.

  • nsoma ibinyamakuru bitandukanye, ariko aha winjiye mu buzima utagakwiye kwinjiramo, iyi nkuru nayisomye mbura intangiriro mbura n’umusozo, nawe uti abakozi, mu kanya ngo abajyanama? ntukavange amasaka n’amasakaramentu, inkuru zawe nyinshi zuzuyemo guhubuka no kudashishoza.

  • Niba umunyamakuru yatangaje amakuru yabwiwe ko Na Mayor yamuhaye ijambo akisobanura ikibazo kiri he? Buriya we afite uko yamenye amakuru Kandi nababisoma bafite uko babisuzuma ntagikuba cyacitse? Aho gisesengura inkuru muribasira umunyamakuru niba Mayor abikora ntibikigezweho niba knd abakozi bamubeshyeye kubera impamvu zitazwi nabo si byo…ariko ntikukwiye kwibasira umunyamwuga waraye inkuru

  • Murebe neza ko ibyo bintu byaba bitaravuzwe nabakozi batifuza iterambere ry’Akarere, cyane ko batanagaragazwa, abataramenyereye kubazwa ibitakozwe byabarebaga, impinduka ziragora buriya mwakoresha ijisho ry’umunyamakuru mukareba ukuri.

  • Murebe neza ko ibyo bintu byaba bitaravuzwe nabakozi batifuza iterambere ry’Akarere, cyane ko batanagaragazwa, abataramenyereye kubazwa ibitakozwe byabarebaga, impinduka ziragora buriya mwakoresha ijisho ry’umunyamakuru mukareba ukuri.

  • Umva inkuru nk’izi uzikurahe, Uyu munyamakuru aheruka inzira mu cyi rwose, Ruhango abakozi twibereye mu kazi turaryoshye kandi turaryohewe., Imihigo ni yose. Uzajye kubariza ahandi.

  • Nari ngatangaye rwose ese Uyu yabatesha umwanya, upfa kuba ufite igihumbi (1k) agukorera ibyo ushaka niyo wamuhamagara, ndamuzi inkuru nyinshi azikorera kuri telefoni,

  • Umva inkuru nk’izi uzikura he? uheruka inzira mu cyi rwose, Ruhango abakozi twibereye mu kazi turaryoshye kandi kandi turaryohewe, Imihigo ni yose. uzajye kubariza ahandi

  • Valens kudatukana nibyo byaba bitangaje naho kubwira nabi abakozi no kubasuzugura Niyo Kamere ye pe kdi si ubu ni ukuva abaye Mayor. Rero no umuco we uretse n’abakozi n’Abayobozi bagenzi be uretse kwihangana sha utihanganye ntiwakorana nawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *