Musenyeri Mugisha wahoze ku buyobozi bwa Angilikani yatawe muri yombi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Musenyeri Mugisha wahoze ku buyobozi bwa Angilikani  yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel, weguye ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira, Itorero rya Angilikani mu Rwanda.

Kuri X yahoze ari twitter , RIB yavuze  ko akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri k’ubuyobozi.

RIB ivuga ko afungiwe kuri Station ya RIB ya Remera mu gihe iperereza ku byaha aregwa rikomeje.

Mu Ugushyingo 2024 nibwo Umushumba Mukuru wa EAR mu Rwanda, Dr Laurent Mbanda yahagaritse ku mirimo Musenyeri Mugiraneza Mugisha Samuel wayoboraga Diyoseze ya Shyira kugira ngo hakomeze hakorwe ubugenzuzi ku bibazo by’imiyoborere n’imitungo bimuvugwaho.

Ibibazo Musenyeri  Mugiraneza Mugisha Samuel avugwamo byatangiye kuvugwa mu ntangiriro y’umwaka ushize  ubwo bamwe mu ba pasiteri bo muri EAR Diyoseze ya Shyira bari bamenyereye imikorere y’iyi Diyoseze bahindurirwaga imirimo n’inshingano bigafatwa nko kwikiza abashakaga kubangamira imigambi ye.

Mu byo uyu abashumba bamuregaga harimo isoko ryo kugemura umucanga ku nyubako ya EAR Diyoseze ya Shyira iri mu mujyi wa Musanze ryari rifitwe na kompanyi ya Musenyeri Mugisha ndetse n’imodoka ya Fuso yawutundaga yanditswe ku mazina na Dr Mugiraneza Mugisha Samuel.

Hari kandi isoko ryo kugemurira amagi ibigo byose by’amashuri y’inshuke ya EAR Diyoseze ya Shyira ryari ryarahawe umugore wa Musenyeri  Mugisha, ndetse ayo magi yose yakurwaga mu biraro by’inkoko za Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel .

Ibi byiyongeraho imirima y’Itorero rya EAR Diyoseze ya Shyira iri muri Nyamutera muri Nyabihu no ku Kimonyi muri Musanze ya hegitari zigera kuri 20 ihinzweho urubingo bivugwa ko rwagaburirwaga inka za Musenyeri .

Diyoseze ya Shyira imaze iminsi yumvikana mu bibazo by’imiyoborere, imicungire n’imikoreshereze y’imitungo ndetse byagaragazwaga na bamwe mu bapasiteri bagiye bikizwa, iri torero rikabyamaganira kure.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *