Ibiro by’Umukuru w’igihugu mu Rwanda byatangaje ko Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Turukiya.
Uru ruzinduko barutangiye kuri uyu wa 22 Mutarama, bazarusoza ku wa 23 Mutarama, 2025.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze ku murwa mukuru wa kiriya gihugu Ankara.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame azahura na mugenzi we wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan ku wa Kane bakagirana ibiganiro bizakurikirwa n’inama zitandukanye zijyanye n’ubufatanye zizakorwa n’abayobozi bo kuri buri ruhande bari kumwe n’aba bakuru b’ibihugu.
Abakuru b’ibihugu bazanagirana ikiganiro n’Itangazamakuru bari kumwe.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazasura ahari imva y’Umuyobozi w’icyubahiro wa Turukiya ari na we Perezida wa mber ew’icyo gihugu, Mustafa Kemal Atatürk.
Nyuma bazasangira amafunguro ku meza amwe na Perezida Recep Tayyip Erdoğan.
U Rwanda na Turukiya bifitanye umubano ukomeye mu bijyanye n’ubucuruzi, ndetse no kubaka ibikorwa remezo, aho Sosiyete Summa yo muri Turukiya ari yo yasoje imirimo yo kubaka Kigali Covention Center, ikubaka BK Arena ndetse ni na yo yavuguruye Stade Amahoro.
Muri Mutarama 2023 u Rwanda na Turukiya byasinye amasezerano atatu ajyanye n’ubufatanye mu bijyanye n’Umuco, Ubumenyi, Ikoranabuhanga no guhanga ibishya.
- Advertisement -
Ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, naho Turukiya yari ihagarariwe na Minisitiri Mevlüt Çavuşoğlu wari wasuye u Rwanda.
Turukiya ni igihugu giteye imbere mu ngeri nyinshi haba mu bya gisirikare, ubukungu, ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Imibare igaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri Turukiya byavuye kuri miliyoni 31$ mu mwaka wa 2019 bikagera kuri miliyoni 178 $ mu mwaka wa 2022.
Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda, Aslan Alper Yuksel aherutse kugirana ibiganiro na Perezida wa Sena, Dr Kalinda Francois Xavier wamwakiriye mu biro bye.
Amb. Aslan Alper yabwiye RBA ko yishimira ubufatanye mu iterambere hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, kandi ko ari intambwe izakomeza kwimakazwa ku nyungu z’impande zombi.
AMAFOTO @VillageUrugwiro/Twitter
UMUSEKE.RW