Congo yabujije ingendo z’amato mato mu Kivu “kubera umutekano muke mu nkengero za Goma”

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Maj.Gen Cirimwami Nkuba Peter Umuyobozi wa gisirikare wa Kivu y'Amajyaruguru (Photo Internet)

Ubutegetsi bwa gisirikare muri Kivu ya Ruguru bwabijije urujya n’uruza rw’amato mato akoresha ikiyaga cya Kivu, bwavuze ko ari ku bw’impamvu z’umutekano muke “mu nkengero za Goma”.

Bigaragara ko umujyi wa Goma uzengurutswe n’inyeshyamba za AFC/M23 mu mpande hafi ya zose, kuva muri Nyiragongo, Masisi na Minova inyeshyamba ziherutse gufata.

Itangazo ry’Umuyobozi w’intara ya Kivu ya Ruguru, Maj.Gen Cirimwami Nkuba Peter rivuga ko kubera umutekano muke mu nkengero z’umujyi wa Goma “watejwe n’inyeshyamba za M23/AFC” by’umwihariko ku Kiyaga cya Kivu, ingendo z’amato mato za kumanywa na nijoro zitemewe yaba izijya muri Kivu ya Ruguru cyangwa kivu y’Amajyepfo.

Maj.Gen Cirimwami Nkuba Peter mu itangazo ryasinywe none tariki 22 Mutarama, 2025, avuga ko iryo bwiriza rizakurwaho n’amabwiriza amashya.

Inyeshyamba za M23 zafashe agace ka Minova mu mirwano yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ndetse ku wa Mbere zihakorera inama.

Ifatwa rya Minova ryanemejwe n’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Sylvain Ekenge.

Sosiyete sivile muri Kivu y’Amajyepfo yasabye ku wa Kabiri, Perezida Félix Tshisekedi kureka uruzinduko arimo i Burayi mu nama ibera i Davos mu Busuwisi, akajya ahabera urugamba kugira ngo asubize akanyabugabo mu ngabo za Leta.

Ibi byatangarijwe i Bukavu ahari icyicaro cy’Intara ya Kivu y’Amajyepfo nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Umutwe wa M23 wafashe uduce twa Lumbishi, Numbi, Minova, Bulenga, Bweremana na Kalungu.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *