Perezida Antoine Felix Tshisekedi yayoboye inama yihutirwa yo gukemura ibibazo “une réunion de crise” nyuma y’uko ibintu bikomeje kuzamba mu burasirazuba bw’igihugu.
Ibiro by’umukuru w’igihugu byavuze ko kuri uyu wa Kane Perezida Tshisekedi, Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo za Congo na Polisi, ku cyicaro gikuru cy’Umukuru w’Igihugu “Cité de l’Union africaine” ariho iriya nama yabereye.
Inama yari irimo Minisitiri w’Intebe Madamu Judith Suminwa, Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu na Minisitiri w’Ingabo.
Perezida Tshisekedi kuri uyu wa Gatanu arayobora inama yNkuru y’Umutekano (Conseil supérieur de la Défense), ndetse anayobore inama y’Abaminisitiri.
Ibiro by’umukuru w’igihugu i Kinshasa bivuga ko mu biza kwigwaho harimo ku isonga umutekano muke, n’ibibazo by’impunzi ziyongere mu mujyi wa Goma n’ibibazo bihari bijyanye n’ibyo kiremwa muntu akeneye.
Ku wa Kane byabaye bibi cyane i Sake no mu nkengero za Goma, imirwano ikomeye yahuje inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta zifashwa na Wazalendo.
Umutwe wa M23 wemeje ko warashe Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, akaba “yiciwe i Kasengezi”.
Kuri ibi ntacyo Congo irabivugaho, haba ingabo cyangwa ubutegetsi bwa gisivile.
Ibihugu bikomeye nka Leta zunze ubumwe za America n’Ubwongereza byasabye abaturage babyo kuva i Goma ndetse binabuza abahafite ingendo kuzisubika bivuga ko “M23 yagaragaje ubushake bwo gufata umujyi wa Goma”.
- Advertisement -
Perezida Tshisekedi yari yitabiriye inama ya World Economic Forum ibera i Davos mu Busuwisi.
VIDEO
UMUSEKE.RW