Abashinzwe imikoranire mu bya gisirikare (Defence Attachés) bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda, basuye ikigo cya Mutobo cya Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari Abasirikare (RDRC), bumva ubuhamya butandukanye bw’abahoze bakorana na FDLR.
Iiri tsinda ryakiriwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga,wanabasemuriraga ubuhamya bw’abo bahoze mu ngabo za FDLR .
Abo bahoze mu mashyamba bavuze uburyo FDLR ikorana bya hafi n’ingabo za Congo,Ingabo z’u Burundi, inyeshyamba za Wazarendo.
Bavuze ko iyi mitwe y’inyeshyamba irwana ihabwa ibikorsho bya gisirikare n’abayobozi ba Congo.
Umuyobozi w’Iki kigo cya Mutobo, Rtd Maj Mudeyi Cyprien, yavuze ko aba bahoze mu mashyamba ya Congo bigishwa uburere mboneragihugu mu gihe cy’amezi atatu . Banigishwa kandi umwuga uzabafasha kugira bigezaho mu gihe basubiye mu buzima busanzwe.
Urugendo rwa ‘Defence Attachés’ I Mutobo rugamije gusobanukirwa ibibazo bitandukanye bitezwa n’imitwe yitwaje intwaro mu karere.
IVOMO: M0D
UMUSEKE.RW