Byangabo: Bemerewe Gare amaso ahera mu kirere

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Barasaba kubakirwa Gare

Mu Karere ka Musanze, abatuye n’abakorera muri Santere y’ubucuruzi ya Byangabo, imyaka irihiritse baremerewe kubakirwa gare n’ubwiherero, ariko ngo kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.

Abaturage bo muri uyu Murenge wa Busogo, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi muri santere ya Byangabo, bigateza akajagari n’impanuka za hato na hato.

Bavuga ko imodoka zitwara abagenzi zikomeje guteza akavuyo ku buryo bugaragara, kuko nta gare yahubatswe kandi hahora abagenzi bajya n’abava mu byerekezo bitandukanye.

Umuturage witwa Icyingeneye Theodole yabwiye UMUSEKE ko Gare yubatswe, bakwiruhutsa umubyigano no kwambuka umuhanda badatekanye, bahangayikishijwe n’impanuka zikunze kuhabera.

Ati “Hazamo n’abacuruza imbada, amandazi, imboga, imbuto n’ibindi, banyuranamo kandi bari mu muhanda. Ababishinzwe bagire icyo babikoraho hakiri kare.”

Muhawenimana Jeannette nawe ati: ” Hahora ambutiyaje kandi abayobozi batwemereye gare, ariko byaheze mu magambo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko iki kibazo cya gare ya Byangabo bakizi, gusa ngo baracyatekereza uko bakora inyigo inoze yo kuyubaka hagashyirwa n’ibindi bikorwa remezo.

Ati: “Ntabwo turakora inyigo ya gare hariya, ariko turabitekereza, kandi iki kibazo cya gare ya Byangabo turimo kugitekererezaho kubera ko hagenda haguka cyane, kimwe n’ibindi bikorwa remezo.”

Santere ya Byangabo, irimo isoko rya Byangabo, rirema kabiri mu cyumweru, ikaba ikurura abantu benshi baturutse mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze na Nyabihu n’ahandi mu gihugu.

- Advertisement -
Imodoka zihagarara mu muhanda bigateza akavuyo

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *