Igisirikare cya Africa y’Epfo cyemeje ko abasirikare 9 mu ngabo gifite mu burasirazuba bwa Congo baguye mu mirwano, ni mu gihe na MONUSCO ivuga ko hari abayo barashwe.
Hari hashize umwanya utari muto ishyaka ritavuga rumwe na ANC risabye Ministeri y’ingabo gutangaza umubare w’abasirikare ba Africa y’Epfo biciwe mu mirwano mishya iri muri Congo.
Igisirikare cya Africa y’Epfo kivuga ko mu mirwano ikomeye yamaze iminsi ibiri cyabashije kubuza inyeshyamba za M23 kwinjira mu mujyi wa Goma.
Africa y’Epfo ivuga ko umutwe wa M23 watangije imirwano ugamije gufata umujyi wa Goma ariko ngo ntabwo yabigezeho.
Mbere M23 yari yavuze ko ntacyo ipfa n’ingabo za leta ya Congo, iza MONUSCO cyangwa SADC, ariko imeneysha ko igihe bakwinjira mu ntambara bazitabara.
M23 yavuze ko irimo kurwanya FDLR n’ingabo z’u Burundi, isaba ingabo za Congo na Wazalendo kurambika intwaro hasi.
Igisirikare cya Africa y’Epfo kivuga ko abasirikare 9 bapfuye barimo 7 bo mu ngabo za SADC, abandi babiri bari muri MONUSCO, bose bapfuye tariki 24 Mutarama, 2025.
Malawi na yo imaze gupfusha abasirikare batatu, undi wa MONUSCO wapfuye ni uwo muri Uruguay.
Asirikare bandi 18 bakomerekeye mu mirwano.
- Advertisement -
Ku wa Gatanu MONUSCO yavuze ko abasirikare bayo 9 bakomerekeye mu mirwano.
VIDEO
UMUSEKE.RW