Muhanga: Gitifu uregwa gutema ishyamba rya Leta yongerewe igifungo 

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Gitifu uregwa gutema ishyamba rya Leta yongerewe igifungo 

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwongereye igifungo cy’iminsi 30 Nzanzimana Védaste ukurikiranyweho gutema ishyamba rya Leta.

Iki cyemezo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwagifashe nyuma yuko  Nsanzimana Védaste wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga ajuririye icyemezo cy’ifunga n’ifungurwa ry’iminsi 30 y’agateganyo mu rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye kongererwa ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo iminsi 30.

Mu isomwa ry’iki cyemezo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwemeje ko inzitizi Nsanzimana yatanze ajuririra iki cyemezo nta shingiro zifite.

Iyo nzitizi yari yatanze yavugaga ko urukiko rwaba ruhagaritse icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa kubera ko hari urubanza yajuririye agiye kubanza kuburana.

Rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro.

Rwemeje kandi ko rutegetse ko Nzanzimana Védaste agomba kongererwa ifungwa ry’agateganyo ku cyemezo RDP 00100/24/TB/Kiyumba cyafashwe Tariki ya 23 Ukuboza 2024 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba mu gihe iperereza rigikomeje.

Nsanzimana Védaste  aregwa kunyereza umutungo, icyaha giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 10 y’itegeko nimero  54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Nsanzimana aregwa kandi icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 12 y’itegeko nimero 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

- Advertisement -

Gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite.

Kwangiza cyangwa konona ibiti, imyaka n’ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi, icyaha giteganywa  kandi kigahanishwa n’ingingo ya 187 y’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

UMUSEKE wamenye  amakuru ko Nsanzimana Védaste ashinjwa gutema ibiti 62  byari mu ishyamba rya Leta atabiherewe uburenganzira n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, we akiregura avuga ko yabitemye agamije inyungu rusange kuko yabitindishije amateme yo mu Kagari ka Butare, yari yarangijwe n’ibiza ko nta kindi yari agamije.

Wamenye kandi  ko ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, rwari rwasabye ubuyobozi bw’ako Karere gukora ugenzura ryimbitse ku byaha bumukekaho, raporo y’ibyavuye muri iryo genzura igashyikirizwa ubushinjacyaha.

Kugeza ubu Nsanzimana Védaste yamaze kwandika asaba gusezera akazi ku bushake, bamwe mu bo bakorana bakavuga ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze bashingiye ku kamaro k’izo ntindo zakoze amateme abaturage bakoresha.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *