Perezida wa Afurika y’Epfo  yahakanye ibirego Amerika imushinja

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida wa Afurika y’Epfo  yahakanye ibirego Amerika imushinja

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yamaganiye kure ibirego Perezida Donald trump amushinja by’uko Afurika y’Epfo iri gufatira ubutaka bw’abaturage ndetse abaturage bari kuba mu buzizma bubi.

Perezida Donald Trump yatangaje ko agiye guhagarika inkunga yose Amerika yahaga Afurika y’Epfo kugeza hakozwe iperereza ku kibazo yavuze ko kirimo “gufatira ubutaka” kandi ko “abantu bamwe barimo gufatwa nabi cyane”

Mu gusubiza ibyavuzwe na Trump, Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko leta ya Afurika y’Epfo nta butaka yigeze ifatira.

Yaize ati “ Afurika y’Epfo igendera kuri demokarasi kandi yubaha ubutabera ,uburinganire ndetse n’iyubahirizwa ry’amategeko.” Guverinoma ya Afurika y’Epfo ntabwo yigeze yambura ubutaka na bucye abaturage.”

Ramaphosa yavuze ko Afurika y’Epfo kimwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu, bigira amategeko agenga iby’ingurane ku bijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka kuri ba nyirabwo hubahirizwa uburenganzira bwabo.

Yavuze ko bizeye kuganira n’ubutegetsi bwa Trump kuri politike ya Afurika y’Epfo y’ivugurura ry’ubutaka.

Muri Mutarama uyu mwaka Perezida Cyril Ramaphosa yasinye itegeko rivuga ko hamwe na hamwe leta itazajya iha ingurane abantu yimuye mu butaka bwabo ku bw’inyungu rusange.

Afurika y’Epfo  ivuga ko iryo tegeko ritemerera kwimura abantu mbere y’uko habaho kumvikana na ba nyiri ubutaka.

Gusa bamwe babona ko iryo tegeko ryaba rigiye gutuma leta ya Afurika y’Epfo ikora nk’ibyo Zimbabwe ku gihe cya Mugabe yakoze yambura ibikingi abaturage bayo b’abazungu itabahaye ingurane (umuzibukiro mu Kirundi).

- Advertisement -

Muri Afurika y’Epfo ubutaka bunini buracyafitwe n’abazungu, kimwe mu byo abirabura muri iki gihugu binubira.

Kuri Manda ya mbere ya Donald Trump , na bwo yanenze politike ya Afurika y’Epfo ku isaranganya ry’ubutaka ryariho rikorwa, avuga ko ari ibikorwa byo kwambura abazungu ibikingi byabo.

Icyo gihe mu gusubiza, Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko atazi “impamvu ubutaka bwa Afurika y’Epfo buba ikibazo cya Trump”.

Yongeyeho ati “Afurika y’Epfo si iya Donald Trump. Natureke. Va mu bibazo byacu”.

Kubambura ubutaka byahagurukije bamwe muri bo, barimo na Elon Musk,usanzwe ari inshuti na Trump,  babona ko ari ihohoterwa.

Musk yavukiye i Pretoria mu 1971 ku babyeyi b’abazungu, yahavuye ari umuhungu w’imyaka irenga gato 10.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *