Abanyarwanda barafashwa gutembera isi ku nkunga ya NomadMania

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Harry Mitsidis watangiye NomadMania ari kumwe na Aline Umunyarwandakazi wahawe inkunga yo gutembera mu gihugu ashaka hanze y'u Rwanda

Umuryango utari uwa leta witwa NomadMania ugizwe n’abakerarugendo bo ku isi yose, wateraniye mu Rwanda bishimira gusoza neza ingendo bagiriraga muri Africa y’iburasirazuba, uyu muryango ufite gahunda yitwa “scholarship” ifasha ababyifuza gutembera isi ku nkunga yawo.

Abakerarugendo bavuye muri Leta zunze ubumwe za America, Ubwongereza, Uburusiya, Ubutaliyani n’ahandi bahuriye muri Kigali Convention Center ku wa Gatanu tariki 31 Mutarama, 2025 bishimira ko basoje ingendo barimo muri Africa y’Iburasirazuba.

Obed Temba Tuyumvire uhagarariye NomadMania muri Africa y’Iburasirazuba n’iyo hagati, avuga ko iki gikorwa kibaye bwa mbere mu Rwanda kigamije guhuza abagenzi (abakerarugendo), batuye mu Rwanda, no gufasha abakoresha urubuga rwa NomadMania guhura n’abakerarugendo bo mu Rwanda.

NomadMania (travel map) ni urubuga rufasha abantu kumenya ahantu nyaburanga abakerarugendo batamenyereye gusura nk’ahantu nyaburanga ku isi hose.

Tuyumvire avuga ko ibikorwa bakora bitanga indi sura y’igihugu abantu bakajya aho batamenyereye gusura, bityo bigafasha kuzamura ubukungu bw’igihugu kuko aho baba bari bakoresha amafaranga haba mu ngendo, gucumbika n’ibindi bakenera.

Kuri gahunda ya scholarship, amahirwa ahabwa abantu bafite inyota yo gusura ibindi bihugu, by’umwihariko abashaka kujya hanze y’u Rwanda bwa mbere, Tuyumvire avuga ko NomadMania imaze guha bene ayo mahirwe abantu babibi, mu myaka ibiri ishize.

Ati “Scholarship ntabwo ari ukujyana abana ku ishuri ahubwo ni nko kubaha amahirwe yo kujya mu rugendoshuri, kuko ari urubuga rw’abakerarugendo barashaka gufasha ba bandi batigeze bagira amahirwe yo kujya hanze y’u Rwanda, cyane abanyeshuri. Babaha ayo mahirwe bakabaha amafaranga bagahitamo aho bashaka kujya, noneho na bo bakabasha kujya hanze y’igihugu cyabo.”

Aline wabashije kubona ayo mahirwe mu ba mbere, yavuze ko yagiye gusura Tanzania kubera ko yumvaga ko hari isano icyo gihugu gifitanye n’u Rwanda. Yavuze ko yagize ibihe byiza muri urwo rugendo.

Ababikeneye bandika basaba hanyuma uwo NomadMania ihisemo agahabwa ama-Euro 1,200 (miliyoni 1.7Frw) yo kuzamufasha muri urwo rugendo.

- Advertisement -

Bamwe mu bakerarugendo basuye u Rwanda, bemeza ko ari ahantu heza barebye uko bafashwe, n’iterambre igihugu kigenda kigeraho.

Diana wavuye muri California muri leta zunze ubumwe za America akaba ari bwo bwa mbere yasuye u Rwanda, yabwiye UMUSEKE ko bakoze urugendo rurerure muri Africa y’Iburasirazuba, mu Rwanda basura ikiyaga cya Kivu, banagera ku mupaka w’u Rwanda na Congo, kandi basuye ikirwa cya Nkombo.

Yagize ati “Mufite igihugu cyiza cy’imisozi, hari imisozi myiza, haratoshye hari inyamaswa nziza. Twagiye muri Pariki y’Akagera, narishimye, igihugu kimeze nk’ibindi biteye imbere.”

Diana avuga ko u Rwanda rufite ibyo rwakiriza abakerarugendo bitandukanye ku buryo we atabikekaga, akavuga ko yasaba buri wese usura Africa kugera mu Rwanda.

Diana wo muri California yishimiye ibihe byiza yagiriye mu Rwanda

Orest na we ukora muri NomadMania, yavuze ko basuye Kigoma, bajya i Burundi, nyuma baza mu Rwanda kwishimira iminsi 12 bamaze bagenda.

Yavuze ko we atagiye kuri Nkombo ahubwo yagumye i Kigali aryoherwa n’ubwiza bw’umujyi.

Orest avuga ko yari amaze imyaka 9 atagera mu Rwanda ariko ngo yasanze hari byinshi byahindutse ku buryo ibikorwa remezo abona ko biri hejuru y’ibyo abona mu bihugu by’akarere bikikije u Rwanda.

NomadMania ni urubuga rw’abakerarugendo rutanga ikarita iriho ahantu abantu basura hadasanzwe hazwi, rukaba rwarashinzwe mu mwaka wa 2012.

Orest umaze gusura u Rwanda inshuro ebyiri ngo yabonye harahindutse byinshi

UMUSEKE.RW   

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *