M23 yemeye guhagarika imirwano

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
M23 yemeye guhagarika imirwano nyuma yo gufata Goma

Umutwe wa M23 watangaje agahenge guhera ku wa kabiri tariki 04 Gashyantare 2025, uvuga ko ari ku mpamvu zo kugoboka abaturage.

Mu itangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka, umuvugizi w’ihuriro Alliance Fleuve Congo rifite umutwe wa M23, yavuze ko badafite “intego zo gufata Bukavu cyangwa utundi duce”.

Iri tangazo risohotse nyuma y’uko kuva mu mpera z’icyumweru gishize havuzwe imirwano mu gace kegereye ikibuga cy’indege cya Kavumu muri teritwari ya Karehe.

Kanyuka yashinje ingabo za leta, FARDC “gukoresha indege ya gisirikare ku kibuga cy’indege cya Kavumu” no “no kurundayo za bombe” avuga ko zica abasivile mu bice bagenzura.

Uruhande rwa leta ntacyo ruravuga ku gahenge katangajwe na M23, cyangwa ku byo ivuga ko FARDC irimo gukora ku kibuga cy’indege cya Kavumu, kiri kuri kilometero hafi 40 mu majyaruguru ya Bukavu.

Uruhande rwa leta ruvuga ko rutazigera ruganira n’inyeshyamba za M23,ubu zigenzura umujyi wa Goma.

Hagati aho, mu rwego rwo gukemura iki kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo, Perezida William Ruto wa Kenya yemeje ko ku wa gatanu no ku wa gatandatu w’iki cyumweru i Dar es Salaam muri Tanzania hazaterana “inama idasanzwe” izahuza imiryango y’ibihugu ya EAC na SADC.

Ntibizwi niba aka gahenge M23 itangaje leta ya Congo ikemera kuko mu bihe bitandukanye hatangazwa agahenge,leta nayo igatangiza  ibitero .

Icyakora M23 ivuga ko izakomeza kwirwanaho mu gihe cyose uyu mutwe uzajya ugabwaho ibitero. Usaba leta ko wakwemera ibiganiro nawo mu mahoro ngo hashakwe umuti urambye.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *