Jonathan Niyo, usanzwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo yise “Nguhaye Umitima” yakoranye na Obed Zawadi. Muri iyi ndirimbo, basaba abantu kugandukira Imana bakayiha imitima yabo, kugira ngo ibayoboye mu nzira ikwiye kandi inabaruhure mu bihe bigoye.
Ni indirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2025.
Mu kiganiro na UMUSEKE, umuramyi Jonathan Niyo yavuze ko indirimbo ishingiye ku ijambo riboneka muri Bibiliya, muri 1 Samweli 15:22, rigira riti: “Samweli aramusubiza ati ‘Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama.’
Ati “Nayise ‘Nguhaye Umutima’, kugira ngo abantu mbibutse ko Imana icyo ibifuzaho ari ukuyiha imitima yabo, kugira ngo ibayobore inabahumurize mu gihe bari mu makuba.”
Mu gusobanura impamvu yo gukorana indirimbo na Obed Zawadi, yasobanuye ko byatewe n’umutima yamubonanye.
Yagize ati “Bwa mbere iyi ndirimbo nari narayikoze, ariko umunsi mpura na Obed, umutima wo gukorera Imana namusanganye, byatumye numva nkwiriye gukorana nawe.”
Jonathan Niyo yasobanuriye UMUSEKE ko intego ye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari ugutuma abantu bagira imitima isukuye.
Ati “Nta kindi Imana itwifuzaho uretse umutima usukuye. Bumvire, bakorera Imana imwe yabaremye.”
Yasobanuye ko uyu mwaka ari uwe wo gukora, kuko ubu afite indirimbo 14, zirimo eshatu yakoranye n’abandi (collabo).
- Advertisement -
Ati “Abakunzi banjye banyitegeka, buri kwezi nzajya nsohora indirimbo imwe, ifite na video. Banyitegeka buri kwezi.”
Jonathan Niyo ni umuhanzi akaba n’umukozi w’Imana, akunzwe n’urubyiruko ndetse n’ingeri zose kubera indirimbo aririmba zibafasha gutegura imitima yabo mu kwegera Imana.
Jonathan Niyo yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Amahoro yanjye”, “Safari”, na “Ewe Getsemane”, ziri mu album yise ‘Ewe Getsemane’.
Reba indirimbo nshya ya Jonathan Niyo ft Obed Zawadi
NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW