Menya ibyo Perezida Tshisekedi asaba harimo ko M23/AFC irekura umujyi wa Goma

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Felix Tshisekedi ari gukurikirana inama y'abakuru b'ibihugu bya EAC na SADC

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo Kinshasa byavuze ko Perezida Felix Tshisekedi akurikiye inama y’abakuru b’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba, EAC na SADC kandi aza no gusoma ibyufuzo igihugu cye gifite, muri byo harimo gusaba abafashe umujyi wa Goma kuwusubiza inzego za Leta.

I Dar es Salaam muri Tanzania harimo kubera inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC, mu babuze harimo Perezida Tshisekedi na Perezida Evariste Ndayishimiye bombi bohereje intumwa.

Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Congo Kinshasa byavuze ko Perezida Tshisekedi ari gukurikirana inama mu buryo bw’ikoranabuhanga, ari mu biro bye kuri Cité de l’Union africaine.

Perezida Tshisekedi ngo arageza ijambo ku bari mu nama avuga icyo Congo yifuza mu myanzuro ifatirwa muri iriya nama.

Muri ibyo harimo guhagarika imirwano ako kanya, ndetse ngo araza gusaba ko ibihugu byamagana u Rwanda “ngo rwafashe umujyi wa Goma”.

Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Congo bivuga ko Tshisekedi mu bindi asaba ari uko u Rwanda rukura ingabo ku butaka bwa Congo no mu bice zafashe, gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo abakeneye inkunga ibagereho by’umwihariko abaturage b’abasivile.

Tshisekedi kandi ngo arasaba ko abafashe umujyi wa Goma bawusubiza inzego za Leta zemewe n’amategeko.

Mu nama irimo kubera mu muhezo, i Dar es Salaam ubwo yayifunguraga, Perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko amateka azaca urubanza rubi ku bayobozi b’Akarere igihe bakomeza kurebera mu gihe muri Congo Kinshasa ibintu birushaho kuba bibi.

Perezida William Ruto uyoboye EAC yavuze ko ibibazo biri muri Congo Kinshasa bigira ingaruka ku isi, asaba ko hagira igikorwa no gushyigikira igihugu cya Congo Kinshasa.

- Advertisement -

Yagize ati “Ikibazo kiri muri Congo kirakomeye ariko gishobora gukemuka, kandi kigomba gukemuka.”

Congo Kinshasa ivuga ko igenda itsinda urugamba rwa dipolimasi, ikavuga ko mu nama yabaye i Geneve mu Busuwisi yiga ku burenganzira bwa muntu, n’iyabereye i Malabo muri  Guinée Equatoriale, zose zavuze ko u Rwanda rufite akaboko mu bibera mu Burasirazuba bwa Congo.

ISESENGURA

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *