Nyuma yo kuyitsinda umukino ubanza wa shampiyona, ikipe y’Ingabo yongeye gutsinda Urucaca ibitego 2-1 bya Denis Omedi, ibona amanota atatu y’umunsi wa 16 wa shampiyona.
Ku wa Gatandatu wat ariki ya 8 Gashyantare 2025, ni bwo Kiyovu Sports yari yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona. Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Kumi n’ebyiri.
Ikipe y’Ingabo, yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 basanzwe babanzamo mu bwugarizi ndetse no mu gice cy’ubusatirizi, ugereranyije n’abo yakoresheje mu mikino ibanza. Mu bwugarizi, havuyemo Aliou Souané wari wasimbuwe na Nshimiyimana Yunussu, mu gihe mu gice cy’imbere hari havuyemo Tuyisenge Arsène na Mugisha Gilbert, hajyamo Denis Omedi, Hakim Kiwanuka na Djibril Quattara, bose baguzwe muri Mutarama uyu mwaka.
Ku ruhande rw’iyi kipe yo ku Mumena, na ho hari impinduka zari zakozwe. Nizigiyimana Karim uzwi nka Mackenzi, rutahizamu, Mugisha Désire ndetse na myugariro, Mbonyingabo Regis, bose basanzwe babanzamo, bari ku ntebe y’abasimbura. Aba bari basimbuwe na Mutunzi Darcy, Niyo David na Ishimwe Eric uzwi nka Cicinho.
Hakiri mu gitondo ku munota wa 11 w’umukino, Kiyovu Sports yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Niyo David ku mupira ukomeye yatereye nko muri metero 30 uvuye ku izamu rya Pavelh Ndzila, maze uyu munyezamu yisanga umupira uri mu rushundura.
Abasore ba Darko bahise bamera nk’abatunguwe, ndetse abari baje kureba uyu mukino, batangira kuvuga ko ibyo benshi bibazaga bishobora kuza guhinduka. Gusa ikipe y’Ingabo nta bwo yacitse intege ndetse yahise itangira gukoresha imipira yihuta iciye ku ruhande rw’iburyo rwa Kiyovu Sports.
Mu gihe abatoza ba Kiyovu Sports bari bayobowe na Lomami Marcel, bakiri gushyushya Mackenzi wagombaga gusimbura Cicinho, ku munota wa 25, ikipe y’Ingabo yahise ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Denis Omedi nyuma yo kuzamukana umupira wacishijwe ku ruhande rw’iburyo rw’ubwugarizi bw’ikipe bari bahanganye, maze uyu Munya Uganda areba uko umunyezamu, Patrick yari ahagaze, amurenza umupira wahise uruhukira mu rushundura.
Abakunzi ba APR FC bose bahise bajya ibicu, ndetse barushaho gutiza umurindi ikipe bihebeye. Kubatiza umurindi, byatumye ku munota wa 41 babona ikindi gitego na cyo cyatsinzwe na Denis Omedi nyuma ya koroneri yatewe na Ruboneka, maze umunyezamu wa Kiyovu ayikoraho ariko ntiyajya kure, mu gihe ba myugariro be bakiri gushaka umupira ngo bawukure ku izamu, uyu munya-Uganda abaca mu rihumye awushyira mu izamu.
Byatumye igice cya mbere kirangira, APR FC iri imbere n’ibitego 2-1. Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, buri yose yaje ibanza gucunga indi, cyane ko buri yose yari ifite icyo irwanira. Imwe iri gushaka igikombe cya shampiyona, indi iri kurwanira kutajya mu cyiciro cya Kabiri.
- Advertisement -
Urucaca rwari rufite abasore biganjemo abato ariko kandi batinyutse, rwagarutse rugerageza kugumana umupira wa rwo. Lomami Marcel ku munota wa 65, yakuyemo Mutunzi Darcy na Twahirwa Olivier, basimburwa na Tabu Crespo na Mugisha Désire. Izi mpinduka zari zigamije kongera imbaraga muri buri gice, cyane ko Crespo ari umusore ukina hagati ariko yihutisha imipira ijya imbere, mu gihe Mugisha yasabwaga kuza gutuza igihe ahawe umupira ari mu rubuga rwa APR FC.
Umutoza w’ikipe y’Ingabo nawe yaje gukora impinduka ku munota wa 73, akuramo Djibril Quattara Hakim Kiwanuka, basimburwa na Mamadou Sy na Dushimirimana Olivier uzwi nka Muzungu. Aba na bo basabwaga gufasha ikipe ya bo byibura kubona ikindi gitego cyashoboraga gutanga umutuzo n’icyizere cyo kwegukana amanota y’uyu munsi.
N’ubwo abasore ba Darko batabashije kubona ikindi gitego, ariko byibura babashije gukomeza gucunga igitego cya bo.
Ku munota wa 75, Mamadou Sy yashoboraga kubonera igitego ikipe ye ariko umupira yateye mu izamu, ushyirwa hanze na Ishimwe Patrick wari mu izamu rya Kiyovu Sports.
Kuva ku munota wa 75 kuzamura kugeza ku wa 80 kuzamura, Urucaca rwagerageje gusatira ariko ba myugariro b’ikipe y’Ingabo bakomeza kuba beza. Iminota 90 yarangiye APR FC yegukanye intsinzi y’ibitego 2-1, bituma igumana umwanya wa Kabiri n’amanota 34 inyuma ya Rayon Sports iyirusha inota rimwe n’umukino umwe igomba gukina na Musanze FC kuri iki cyumweru kuri KPS.
Kiyovu Sports yo, yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 17.
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/Denis-Omedi-vs-Kiyovu.jpg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/Denis-vs-Kiyovu.jpg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/Denis-vs-Urucaca.jpg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/Djibril-vs-Kiyovu.jpg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/Hakim-Kiwanuka-vs-Kiyovu.jpg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/Hakim-K-vs-Kiyovu.jpg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/Kiyovu-abafana-vs-APR.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/Kiyovu-bench.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/Kiyovu-Niyo.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/Kiyovu-vs-APR-action-1.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/Kiyovu-vs-APR-action-2.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/Kiyovu-XI.jpeg)
UMUSEKE.RW