RDCongo: Abasirikare 84 bakurikiranyweho kwica abaturage

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare 2025, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare mu Mujyi wa Bukavu , bwatangiye gukurikirana abasirikare 84 bo mu ngabo za Leta, FARDC, bakekwaho kwica abaturage icyenda mu Mujyi wa Kavu na Miti muri Kivu y’Amajyepfo . 

Ni ubugizi bwa nabi  bwabaye mu ijoro ryo ku itariki 7-8 Gashyantare uyu mwaka.

Abo basirikare batawe muri yompi n’inzego z’umutekano zo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, boherzwa muri gereza ya Bukavu ku cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2025.

Amakuru avuga ko aba bagabo bakoze ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bambaye impuzankano ya gisirikare.

Aba bakurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi, iby’ihohoterwa, ubujura no gufata ku ngufu.

Umuvugizi wa Gisirikare wa Zone ya Gatatu, Maj.Nestor Mavulisa, yavuze ko bene iyi myitwarire idakwiye kurangwa ingabo.

Yagize ati “ Nta mwanya tugomba guha inkozi z’ibibi, aba bagomba guhanwa , bakabera urugero abandi. Imyitwarire mibi ntigomba guhabwa intebe mu gisirikare cyacu.

Akomeza agira ati “Aba barenze ku mwabwiriza ,aho bari hose bagomba guhabwa igihano, bagahabwa ubutabera. Nta kinyabupfura ntabwo tuzagira igisirikare .Uzagerageza kwangiza isura yacu, azahita ahanwa.”

Mu mpera z’icyumweru Guverineri Jean-Jacques Purusi wa Kivu y’Epfo yatanze ubutumwa bwo guhumuriza abaturage .

- Advertisement -

Abaturage ba Kavumu mu mpera z’iki cyumweru bakoze imyigaragambyo bamagana bene iyo myitwarire bashinja ingabo za Congo na Wazarendo, aho basahura imitungo y’abaturage ndetse bagafata ku ngufu abagore n’abakobwa.

Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru i Bukavu n’inkengero zaho mu gihe mu duce tw’urugamba muri Kivu y’Epfo hafi ya Nyabibwe havugwaga imirwano ya hato na hato , M23 igihanganye na FARDC.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *