Afurika y’Epfo yohereje abasirikare bo guha isomo M23

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo burashinjwa kohereza izindi ngabo n’ibikoresho bya gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu buryo bw’ibanga, hagamijwe guha isomo umutwe wa M23.

Ni amakuru yahishuwe na Reuters avuga ko izo ngabo ziri hagati ya 700 na 800 zageze i Lubumbashi, aho zigomba kuva zerekeza mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru ava kuri FlightRadar24 yerekana ko indege itwara imizigo ya ‘IL-76’, EX-76008, yakoze ingendo zihuza Lubumbashi na Pretoria hagati ya tariki 30 Mutarama na tariki 7 Gashyantare.

Iyo ndege ngo yahagurukaga mu birindiro by’Ingabo za Afurika y’Epfo zirwanira mu kirere biherereye i Pretoria

Umukozi wo ku kibuga cy’indege cya Lubumbashi, abadipolomate batatu, na Minisitiri wo mu gihugu cy’akarere bemeje ko iyi ndege yajyanye muri RDC abasirikare ba Afurika y’Epfo ndetse n’ibikoresho bya gisirikare

Reuters itangaza ko yavuganye n’Umuvugizi w’ingabo za Afurika y’Epfo, avuga ko nta makuru afite y’iyoherezwa ry’abasirikare i Lubumbashi. Uwa RDC na we yasubije ko atabyemeza cyangwa ngo abihakane.

Afurika y’Epfo ifite ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zifatanya n’iza RDC kurwanya M23 binyuze mu butumwa bw’Umuryango wa SADC (SAMIDRC) n’ubw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).

ISESENGURA

- Advertisement -

Bamwe mu bategetsi bo muri Afurika y’Epfo bari kugaragaza ko icyo gihugu gikwiriye kohereza izindi ngabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu cyo bise ‘gutanga isomo’.

Minisitiri wa Siporo, Ubuhanzi n’Umuco muri Afurika y’Epfo, Gayton McKenzie, aherutse kuvuga ko icyo gihugu gikwiriye kohereza abandi basirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kugira ngo bihimure ku mutwe wa M23.

Minisitiri Gayton McKenzie yabigarutseho ubwo Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Afurika y’Epfo bari mu kiganiro kigaruka byimbitse ku ba basirikare 14 ba Afurika y’Epfo baherutse gupfira mu Burasirazuba bwa RDC.

Yavuze ko gupfusha aba basirikare ari ugusuzugurwa kwa Afurika y’Epfo, asaba ko urubyiruko rwose rwinjizwa mu gisirikare, ndetse hagategurwa ibitero byo kwihorera ku mutwe wa M23.

Ati ‘Twarasuzuguwe, twarasuzuguwe, kandi tugomba kwigisha abantu isomo uwishe Umunya-Afurika y’Epfo.’

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, aherutse kuvuga ko abasirikare b’igihugu cye bagomba kuva muri Congo, ibyo bamwe bafashe nko kuyobya uburari, kuko atapfa kuvirira inyungu ahafite.

Ihuriro Alliance Fleuve Congo(AFC/M23) ryatangaje ko niba nta gikozwe leta ya Kinshasa ngo ihagarike urugomo n’ubwicanyi bikorerwa abatuye Bukavu, rijya ku bohora abaturage.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *