Inyeshyamba za M23 zafashe agace k’ubucuruzi ka Kalehe Centre hamwe na Ihusi kuri kilometero hafi 70 mu Majyaruguru y’umujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Epfo, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byo muri DR Congo.
Ku wa gatatu, igisirikare cya leta muri iyi ntara cyatangaje ko M23 mu gikorwa cyo kurenga ku gahenge kasabwe n’inama y’i Dar es Salaam, M23 yateye ibirindiro by’ingabo muri Kalehe Centre na Ihusi ko “ibyo bitero byateye kubura ubuzima bw’abasivile benshi”.
Uruhande rwa M23 ntacyo ruratangaza ku byavuzwe n’ingabo za leta.
Umwe mu bakuriye sosiyete civile yatangaje ko kuva ku mugoroba wo ku wa gatatu Kalehe centre,umujyi mukuru wa teritwari ya Karehe irimo abarwanyi ba M23.
Yabwiye BBC ati “Turi hano, bamwe bahunze, abandi twahagumye. Dufite ubwoba ariko ntakundi twari tubyiteguye turebye ibyabaye za Minova n’ahandi muri iyi teritwari yacu”.
Ikinyamakuru Actualités cyo muri RD Congo kivuga ko ku wa gatatu habaye imirwano ikomeye muri Kalehe Centre na Ihusi ingabo za leta zigahunga ahagana ku gicamunsi.
Nyuma, bamwe mu barwanyi ba M23 bagaragaye mu mashusho bari ku biro bya teritwari ya Karehe muri iyi centre, amakuru avuga ko bagenzura n’icyambu cy’uyu mujyi ku kiyaga cya Kivu.
Imirwano yatangiye ku wa kabiri igakomera ku wa gatatu yatumye abaturage bo muri utu duce bahungira mu byerekezo bitandukanye birimo kuri bimwe mu birwa byo mu kiyaga cya Kivu no ku kirwa kinini cya Idjwi, abandi berekeje mu majyepfo bagana i Bukavu, nk’uko umwe mu bagize sosiyete civile ya Kalehe babitangaje.
Ibinyamakuru muri RD Congo bivuga ko ingabo za leta zifatanyije n’ingabo z’u Burundi zashinze ibirindiro bikomeye i Katana, na Kavumu , umujyi muto ufite ikibuga cy’indege uri kuri kilometero zirenga gato 30 uvuye muri centre ya Kalehe.
- Advertisement -
IVOMO: BBC
UMUSEKE.RW