Fall Ngagne agiye kumara igihe hanze y’ikibuga

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Bitewe n’imvune yo mu ivi yagiriye mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona ubwo ikipe ye yanganyaga na Amagaju FC igitego 1-1, Fall Ngagne ukina mu busatirizi bwa Murera, agiye kumara igihe ari hanze y’ikibuga.

Ni imvune yagize ku wa 22 Gashyantare 2025, kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ubwo Gikundiro yari yasuye Amagaju FC.

Uyu munya-Sénégal watsindiye Rayon Sports igitego cyayihesheje inota rimwe, nta bwo yasoje umukino nyuma y’imvune ya ligament mu ivi ry’iburyo, yagize agahita asohorwa mu kibuga ababara cyane.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu munsi, Ngagne aca mu cyuma (MRI), kugira ngo hamenyekane neza urwego iyi mvune yagize iriho.

Nyuma yo guca mu cyuma ndetse agahura na muganga w’ibijyanye n’imvune z’amagufa, haraza kumenyekana igikurikiraho kijyanye n’ubuvuzi ndetse n’igihe azamara adakina.

Gusa abakurikirana iby’imvune z’abakinnyi bakina Ruhago, bavuga ko imvune ya ligaments, ari imwe mu mbi abakinnyi bahura na zo.

Mu gihe yaba atongeye kugaragara mu mikino yindi y’uyu mwaka w’imikino Gikundiro isigaje muri shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro, byaba bivuze ko ahagararira ku bitego 13 yari amaze gutsinda muri shampiyona.

Yavunikiye mu mukino wa Amagaju FC na Rayon Sports

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *