Mu gihe shampiyona y’umupira w’amaguru ikinwa n’Abafite Ubumuga (Amputee Football) iri kugana ku musozo, amakipe arimo Karongi na Nyanza, yanikiriye izindi ndetse arakoza imitwe y’intoki ku Gikombe.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo hakinwe imikino y’icyiciro cya kane (Phase ya kane), muri shampiyona y’umupira w’amaguru ikinwa n’Abafite Ubumuga, Amputee Football, yabereye mu Karere ka Rubavu. Habaye imikino mu byiciro byombi, abagabo n’abagore.
Iyi mikino, yasize Akarere ka Karongi kayoboye urutonde rwa shampiyona mu cyiciro cy’abagabo n’amanota 45, igakurikirwa na Nyarugenge ifite 42 na Musanze ifite 26. Mu Bagore, Nyanza irayoboye n’amanota arindwi, igakurikirwa na Musanze ifite amanota atanu na Nyarugenge ifite ane. Iyi mikino tariki 22-23 Gashyantare 2025, ni icyiciro kibanziriza iya nyuma izatanga igikombe cya shampiyona.
Biteganyijwe ko imikino isoza shampiyona ya Amputee Football y’uyu mwaka w’imikino 2024-25, izakinwa mu mpera z’ukwezi kwa Mata.





UMUSEKE.RW