Gasabo: Amashuri azahagararira Akarere muri “Ligue Centre I” yamenyekanye

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubwo hasozwaga imikino y’amashuri yisumbuye mu irushanwa riyahuza rizwi nka “Amashuri Kagame Cup”, mu Karere ka Gasabo, hamenyekanye ibigo bizagahagararira  muri “Ligue Centre I” mu gushaka itike yo guhangana ku rwego rw’Igihugu.

Ku Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2025, ni bwo ku bibuga bitandukanye byo kuri IFAK Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, habereye imikino isoza amarushanwa y’amashuri yisumbuye “Amashuri Kagame Cup 2025” mu Karere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali.

Abakinnye bose, bibumbiye muri “Ligue Centre I”. Hakinwe imikino irimo umupira w’amaguru mu bahungu n’abakobwa, Basketball mu bahungu n’abakobwa, Volleyball mu bahungu n’abakobwa, Rugby mu bahungu ndetse no mu bijyanye n’Umuco.

Amashuri yitwaye neza ndetse azahagararira andi mu by’Umuco muri “Ligue Centre I” igizwe n’uturere twa Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Gicumbi na Bugesera, yose yamaze kumenyekana nyuma y’amarushanwa yabereye muri Collège Saint André ku wa 23 Gashyantare 2025.

Ku rwego rw’amashuri abanza, mu ndirimbo, ishuri ryabaye irya mbere ni GS Nyabishambi ryo mu Karere ka Gicumbi aho ryagize amanota 88% naho mu mivugo hatsinze ishuri rya RCCS ryo mu Bugesera ryagize amanota 96,6%, rukurikirwa na EP Karera (Bugesera) 91,6% na EP Bushwagara (Gicumbi) 91%.

Mu matorero, ishuri rya mbere ryabaye Hope Heaven Christian School ryo mu Karere ka Gasabo n’amanota 77,6%, rikurikirwa na GS Mayange A (Bugesera) 74.3%, GS Muko (Gicumbi) 68%, Vincent Palloti (Kicukiro) 66, 6%, Melanie Christian School (Gasabo) 61,3% na EP Karera (Bugesera) 61%.

Ku rwego rw’amashuri yisumbuye, ishuri ryabaye irya mbere mu ndirimbo ni irya GGAST ryo mu Karere ka Bugesera n’amanota 92,3%, rikurikirwa na GS Mayange A (Bugesera) 89,6%, PS Rwesero (Gicumbi) 88%, ERM Hope (Kicukiro) 87,6%, Hope Heaven Christian School (Gasabo) 87,3%, GS Kimironko (Gasabo) 87% na Collège St André (Nyarugenge) 84,3%.

Mu mivugo, ishuri rya ERM Hope ryo mu Karere ka Kicukiro ryaje imbere n’amanota 93,3%, rikurikirwa na PS Rwesero (Gicumbi) 92,6%, GS Maranyundo (Bugesera) 92%, Hope Heaven Christian School (Gasabo) 89,6%, GS Mayange A (Bugesera) 84,6% na Collège St André (Nyarugenge) 84%.

Mu matorero, ishuri rya mbere ryabaye irya GGAST ryo mu Karere ka Bugesera n’amanota 93,6%, rikurikirwa na NEGA (Bugesera) 92%, Collège Saint André (Nyarugenge) 72,3%, Hope Heaven Christian School (Gasabo) 68%, GSNDBC (Gicumbi) 65, 6% na ESSA Nyarugunga (Kicukiro) 60%.

- Advertisement -

Uko mu mikino amakipe yitwaye mu mashuri yisumbuye guhera mu wa kane kugeza mu wa gatandatu.

Muri Basketball y’abahungu. I.T.S Kigali yegukanye igikombe, Gloria Academy iba iya Kabiri. Basketball mu bakobwa. I.T.S Kigali, na ho yegukanye, ikurikirwa na Fawe Girls School.

Basketball ikinwa na batatu (3*3). Mu bakobwa, I.T.S Kigali yongeye guhiga izindi mu gihe muri basaza ba bo, St. Ignace ari yo yegukanye igikombe.

Volleyball mu bahungu. Petit Séminaire Ndera yegukanye igikombe, ikurikirwa na Gacuriro TSS. Mu bakobwa ho, Gacuriro TSS yabaye iya mbere mu gihe Hope Heaven Christian School, yabaye iya Kabiri.

Muri Handball mu bahungu, G.S Gatunga, yegukanye igikombe mu gihe Ikigo cya IFAK, cyaje ku mwanya wa Kabiri. Mu bakobwa, G.S Musave, yegukanye igikombe mu gihe G.S Gisozi I, yabaye iya Kabiri.

Muri ruhago y’abahungu, Club Hotek yahize izindi ikurikirwa na Gacuriro TSS yatsindiwe ku mukino wa nyuma, mu gihe mu bakobwa, APAER yahize izindi igakurikirwa na G.S Kinyinya yatsindiwe ku mukino wa nyuma.

Muri Rugby ho, G.S Rwankuba yabaye iya mbere, ikurikirwa na G.S Kinyinya. Imikino y’abantu ku giti cya irimo Ngororamubiri, Njyarugamba n’indi nka yo, iteganyijwe kuzakinwa mu gihembwe gitaha cya Gatatu cy’amashuri.

Abaterengeje imyaka 13, imikino ya bo iteganyijwe kuzakinwa ku wa 3 Werurwe 2025 ikazabera ku bibuga bya IFAK mu Mujyi wa Kigali. Iy’abatarengeje imyaka 16 yo igeze muri ¼. Iteganyijwe kuzakinwa mu gihembwe cya Gatatu cy’amashuri.

Amashuri yitwaye neza akaba aya mbere n’aya Kabiri, azahagararira “Ligue Centre I” ku rwego rw’Umujyi wa Kigali. Azaba ahanganye n’ayandi yitwaye neza mu Turere twa Kicukiro na Nyarugenge.

Mu mikino yabaye, harimo Basketball y’abakobwa
No mu bahungu, haciye uwambaye
Volleyball, ibiro byavuzaga ubuhuha
Abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, bagaragaje ko bafite impano mu gukina Basketball
No muri Handball, barakinnye
Mu irushanwa rya “Amashuri Kagame Cup”, habamo igice cyo kubigisha Umuco
Abana bagaragaza icyo bazi ku Umuco
Bagaragaza ibyo baba bitoje

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *