Ruhango: Umuturage yatamaje bagenzi be basabiriza Abayobozi babasuye

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Nyiransabimana Rose yatamaje bamwe muri bagenzi be bafite ingeso yo gusabiriza abayobozi babasuye

Nyiransabimana Rose anenga bamwe mu baturage bafite ingeso yo gusabiriza abayobozi iyo babasuye, akavuga ko iyo myitwarire mibi ikwiye gucika burundu.

Nyiransabimana  Rose atuye mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Munanira, Umurenge wa Kabagari.

Nyiransabimana Rose ni umubyeyi w’abana babiri, yabwiye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Kayisire Marie Solange, Inzego zo mu Ntara y’Amajyepfo n’izo mu Karere ka Ruhango ko arambiwe no kubona hari abaturage  bagenzi be, iyo basuwe n’abayobozi babakiriza ibibazo by’uko bakennye ko bagomba kuva aho babasigiye amafaranga yo gukemura ibibazo bafite.

Nyiransabimana avuga ko benshi mu  basabiriza ari abantu bafite imbaraga zo kwikorera baramutse bakuye amaboko mu mifuka.

Ati “Gusabiriza n’ingeso mbi ndasaba abafite iyi ngeso kuyireka bagashyira imbere kwikorera kuko aribyo bituma umuntu atera imbere.”

Uyu mubyeyi avuga ko yabyariye iwabo akiri muto, abo baturanye bamubwira ko agomba kujya gufata inkunga ya 30000 frws  ku Murenge.

Ati “Nagiyeyo ntazi ko hari abatanze imyirondoro yanjye, narahageze abo mpasanze baranseka guhera ubwo sinongeye gusubirayo n’inkunga nahise nyisiga ndataha.”

Nyiransabimana avuga ko yaje gufata icyemezo cyo kwikorera uvu akaba acuruza amata n’ibindi bicuruzwa bitandukanye abantu bakenera, kandi ko amaze kubibonamo inyungu.

Undi muturage witwa Ndahayo Innocent,  avuga ko hari ibikorwaremezo bisaba Ingengo y’Imari itubutse  abaturage bakwiriye gusaba Inzego z’ubuyobozi zabasuye.

- Advertisement -

Ati “Hano dukeneye kubakirwa isoko rimaze imyaka myinshi ritubatse, dukeneye kandi gukorerwa umuhanda wa Kaburimbo uduhuza n’Intara y’Uburengerazuba ukoroshya imihahirane.”

Ndahayo yavuze ko ibi ari byo bibazo abaturage bagomba kujya bibutsa Inzego zabasuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens ashimira uyu mubyeyi ndetse n’undi mukecuru wasabye ko bamwegereza umuriro w’amashanyarazi kugira ngo iwe habone, kandi azajye abona aho acomeka telefoni agiye kuvugana n’abana ndetse n’abaturanyi.

Ati “Amashyi mwumvishe twatanze twayahaye abo babyeyi bombi ndetse na bagenzi babo bamaze kuzamura imyumvire.”

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC Kayisire Marie Solange wasuye inteko y’abaturage bo muri uwo Murenge wa Kabagari, avuga ko abafite ibibazo byo gufashwa bagomba kujya ku ukwabo kugira ngo Ubuyobozi bw’Intara n’Akarere ka Ruhango babandike.

Ati “Nifuza kumva abafite ibitekerezo, inyunganizi bajye ukwabo.”

Mu batanze ibitekerezo basabye ubuyobozi kububakira isoko  riremera aho inteko y’abaturage yabereye, kubakirwa Umuhanda wa Kaburimbo.

Abandi bafite ibibazo byihariye byahawe umurongo ni bamwe mu bifuza gushyirwa ku rutonde rw’abazubakirwa ndetse no guhabwa Inka muri gahunda ya Girinka.

Uyu Murenge wa Kabagari umaze iminsi usurwa n’Inzego z’ubuyobozi zitandukanye, bikavugwa wagiye ugaragaramo Ingengabitekerezo ya Jenoside  ya bamwe mu baturage.

Gusa mu bibazo abaturage batuye abayobozi, nta numwe wigeze agaragaza iki kibazo cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside kugeza inteko y’abaturage ihumuje.

 

Uyu mukecuru yabwiye Ubuyobozi ko nta bufasha bundi akeneye usibye kwegerezwa Umuriro w’amashanyarazi
Minisitiri Kayisire Marie Solange ashimira Nyiransabimana Rose wanga gusabiriza.
Abaturage batunguwe n’ibyo Nyiransabimana Rose yavuze
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC Kayisire Marie Solange avuga ko abaturage bagomba kugira Umuco wo kwishakamo ibisubizo

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *