Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Akarere ka Muhanga Nteziyaremye Germain ndetse n’umugenzacyaha , batawe muri yombi bakekwa kwakira ruswa y’umuturage.
Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nteziyaremye Germain yatawe muri yombi n’urwego rw’Ubugenzacyaha ishami rishinzwe kurwanya ruswa rikorera mu Mujyi wa Kigali.
Bamwe mu bavuganye n’UMUSEKE bavuga ko Gitifu Nteziyaremye Germain yari amaze iminsi akorwaho iperereza na RIB, ku cyaha cy’indonke y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 umuturage yamuhaye kugira ngo asibanganye ibimenyetso ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gutema ishyamba rya Leta atabiherewe uruhushya.
Bakavuga ko Gitifu Nteziyaremye akimara kumenya amakuru ko uwo muturage yatemye ishyamba rya Leta, yamuciye amande ariko Inzego z’ubugenzacyaha zikomeza kugenza icyaha kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.
Umwe mu batanze ayo makuru yagize ati: “Gitifu abisabwe n’Umuvandimwe w’uyu washinjwaga gutema ishyamba rya Leta mu buryo butemewe, yashatse amafaranga ayoherereza umuntu ngo ayamuhere Nteziyaremye amugire muri dosiye arayamuha aburizamo dosiye yo kumufunga.”
Ayo makuru akavuga ko hari ababimenye babimenyesha RIB iza gukora iperereza nyuma nibwo yahamagaje Nteziyaremye Germain iramufunga.
Undi yagize ati: “Gifitu aheruka ku kazi ku wa Kabiri w’iki cyumweru kuva icyo gihe nta muntu uramubona.”
Umuvugizi wa RIB,Dr Murangira B.Thierry, yabwiye UMUSEKE ko ko yatawe muri yombi akaba bafungiye kuri sitasiyo ya Nyarugenge mu gihe dosiye igitunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Ati “Tariki ya 27 Gashyantare 2025, RIB yafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga witwa NTEZIYAREMYE GERMAIN n’Umugenzacyaha witwa GATESI FRANCINE bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga 150,000 Frw ndetse n’ubufatanyacyaha kuri icyo cyaha kugira ngo hafungurwe umuntu wari ufunzwe kubera ibyaha yarakurikiranyweho byo kwangiza ishyamba rya Leta.”
- Advertisement -
Dr Murangira avuga ko aba bakurikiranyweho gusaba ko kwakira indonke. Icyaha giteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Aba baramutse bahamijwe n’iki cyaha, bahanishwa gifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
RIB yibukije ko abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nkiki cyo gusaba no kwakira ruswa yitwaje umwuga akora.
Yibukije abantu bose ko ari icyaha kidasaza kandi gihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.