Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse inkunga yose ya gisirikare zahaga Ukraine nyuma y’ukutumvikana gukomeye no guterana amagambo hagati ya Perezida Donald Trump na Volodymyr Zelenskyy.
Ku wa 28 Gashyantare 2025, nibwo abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo Perezida Donald Trump na Visi Perezida JD Vance bakiriye muri White House Perezida Zelenskyy.
Uyu mutegetsi uyobora, Ukraine igihugu kimaze imyaka ine mu ntambara n’u Burusiya yari yerekeje i Washington mu biganiro ngo Amerika ikomeze imuhe imbaraga ahangane n’u Burusiya.
Ni mu gihe nawe yagombaga kwemera ko Abanyamerika bahabwa ibirombe by’amabuye y’agaciro na peteroli ndetse n’amasoko yo gusana igihugu cya Ukraine.
Urwo rugendo ntirwagenze neza kuko Perezida Zelenskyy yaje kwikubita asohoka mu Biro bya Perezida wa Amerika, ibiganiro bitarangiye nyuma y’uko yari yakomeje kwitwa intashima idashaka n’amahoro.
Amakuru aravuga ko ubu ubutegetsi bwa Trump bwafashe umwanzuro wo guhagarika inkunga yose ya gisirikare yahabwaga Ukraine.
Umuyobozi wo muri White House yavuze ko ihagarikwa ry’iyo nkunga rigamije kwerekana ko Amerika ishaka gutanga umusanzu mu gushaka amahoro.
Yabwiye Fox News ati “Ibi si uguhagarika burundu inkunga, ni agahenge.”
Ibiro Ntaramakuru bya Bloomberg byatangaje ko ibikoresho byose bya gisirikare bya Amerika bitari byagera muri Ukraine bizakumirwa, harimo n’intwaro zari mu nzira, iziri mu ndege n’amato cyangwa izari muri Pologne zitegereje koherezwa.
- Advertisement -
Byongeye kandi, Trump yategetse Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth gushyira mu bikorwa iyo gahunda.
Icyemezo cyo guhagarika inkunga cyafashwe nyuma y’inama yabereye muri White House yitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth, Visi Perezida JD Vance, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Marco Rubio, Umuyobozi Mukuru w’Ubutasi Tulsi Gabbard, n’intumwa ya Trump mu Burasirazuba bwo Hagati, Steve Witkoff.
Abanya- Ukraine bagaragaje ko iri hagarikwa ry’inkunga bisa nk’ubugambayi no kugabiza u Burusiya Ukraine.
Oleksandr Merezhko, umuyobozi wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ukraine, yavuze ko guhagarika inkunga ari uburyo bwo gushyira igitutu kuri bo ngo bemere ibisabwa n’u Burusiya, byo gutakaza ibice ubu byigaruriwe n’icyo gihugu.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW