Muhanga: Gitifu uregwa gutema ishyamba rya Leta yarekuwe by’agateganyo

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Nsanzimana Védaste washinjwaga konona Umutungo wa Leta yafunguwe by'agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwafunguye by’agateganyo Nsanzimana Védaste ushinjwa gutema ishyamba rya Leta atabifitiye uruhushya.

Mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa kabiri Tariki 04 Werurwe 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwemeje ko  ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro.

Rwemeje ko Nsanzimana Védaste afungurwa by’agateganyo iki cyemezo kikimara gusomwa agakurikiranwa ari hanze.

Nsanzimana Védaste ushinjwa gutema ishyamba rya Leta yafunzwe by’agateganyo Taliki 06 Ukuboza 2024.

Nsanzimana Védaste yaregwaga icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta,  icyaha cyo gukoresha umutungo ufitiye rubanda akamaro, icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko  mu nyungu  ze bwite n’icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ibiti.

Ibyaha Nsanzimana Védaste yahakanaga akavuga ko ibyo ashinjwa yabikoze mu nyungu rusange, kuko ibiti ashinjwa kwangiza byakoze amateme yari yarangijwe n’ibiza.

Gusa Nsanzimana Védaste nyuma yo gufatwa, Ubushinjacyaha bwasabye Akarere ko kohereza abagenzuzi bakabugaragariza umubare w’ibiti uregwa yangije, ndetse hakabaho n’iganagaciro ryerekana agaciro ibyo biti bamushinja byari bifite.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibiti 62 aribyo bwasanze  Nsanzimana Védaste yarangije, mu gihe igenagaciro ryagaragaje ko  agomba kwishyura miliyoni 3 zisaga z’amafaranga y’uRwanda.

UMUSEKE ufite amakuru ko Nsanzimana Védaste yemeye kwishyura 1700 .000frws, ayo mafaranga akaba ahwanye n’ibiti 32 kandi ko ari byo yemera.

- Advertisement -

Kugeza ubu Nsanzimana Védaste yarangije gutakaza akazi, kuko mbere yuko afatwa yabanje kwandika asezera kuri izo nshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni yari agiye kuyobora avanywe mu Murenge wa Kabacuzi.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *