Gama Global Network yashyize igorora abashaka kwiga no gutembera mu mahanga

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Gama Global Network, ikigo gikomeje gufasha urubyiruko n’abakuze kubona amahirwe yo kwiga, kubona akazi no gutembera mu bihugu bitandukanye ku Isi, cyorohereje abifuza aya mahirwe.

Iki kigo cyashinzwe na Hon. Dr. Gamariel Mbonimana kandi gifite icyicaro i Kigali, mu Rwanda, ahahoze hakorera Kaminuza yigishaga iby’Ubukerarugendo (UTB) kuri Sonatube.

Kuri ubu, iki kigo gikorana n’ibigo mpuzamahanga mu guha amahirwe yo kwiga no gukorana n’abifuza gutera imbere mu bihugu bitandukanye, birimo Ubudage, Canada, Amerika, Koreya y’Epfo, Ubwongereza, u Bufaransa, Polonye, Australia n’ahandi.

Gama Global Network ifasha abayigana kwiga indimi zigezweho nk’Ikidage, Icyongereza, Igifaransa n’Igishinwa, haba kuri internet cyangwa imbonankubone. Ibi bifasha abifuza kwiga cyangwa gukora mu mahanga kwitegura neza, kuko uburambe mu ndimi ari ingenzi.

Iki kigo kandi gifasha uwujuje ibisabwa kubona amahirwe yo kwiga ku nzego zitandukanye, zirimo amashuri abanza, ayisumbuye, ndetse na za Kaminuza (Bachelor’s, Master’s na PhD) mu bigo bikomeye by’i Burayi, Amerika na Canada.

By’umwihariko, abize ubuvuzi, ubwubatsi, ubumenyingiro, ubucuruzi, uburezi, imiyoborere y’ibigo, icungamari n’itumanaho babona amahirwe yo gukorera mu bihugu by’i Burayi, Amerika na Canada.

Iki kigo gifasha kandi abashaka kuba abakorabushake mu bigo mpuzamahanga (International Volunteerism Programs), bikabafasha kubona ubunararibonye bushobora kubategurira amahirwe y’akazi gahoraho.

Gama Global Network ifasha abayigana kubona visa zitandukanye, zirimo Visit Visa (gutembera no kwagura imitekerereze), Work Visa (gukorera mu mahanga), Study Abroad Visa (kwiga muri kaminuza mpuzamahanga), na Summer Camp Visa (kwitabira gahunda z’impeshyi z’ubumenyi n’umuco).

Abifuza gusura Gama Global Network bayisanga i Sonatube, Kicukiro, ahahoze Kaminuza ya UTB Kigali. Ku bindi bisobanuro, bahamagara kuri 0784915009 / 0788872060. Cyangwa kuzuza application ku rubuga rw’iki kigo unyuze aha www.gamaglobalnetwork.com/register.

- Advertisement -
Serivisi zitangwa na Gama Global Network
Hon. Dr. Gamariel Mbonimana washinze Gama Global Network

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *