Nyarugenge: Polisi yafashe abakekwaho gutera abantu ibyuma

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge, yatangaje ko yafashe abajura batatu bibaga abaturage babateze bakabatera ibyuma , bamwe muri bo bakaba bafatanywe ibyo byuma bakoreshaga.

Aba bafashwe hagati ya tariki ya 7 n’iya 8 Werurwe 2025 mu Murenge wa Gitega, Akagari ka Gacyamo.

Abafashwe barimo Sebanani Emmanuel, wafatanywe icyuma nk’uko Polisi ibivuga, Musabyeyezu Dieu Donner, uzwi ku izina rya Nyabugogo, ukekwaho kuba umujura ruharwa.

Hafashwe kandi Nsanzumuhire Daniel, wafatiwe mu gipangu cy’umuturage agerageza kumwiba, na we akaba yafatanywe icyuma.

Ni nyuma y’uko abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko hari insoresore zikinga ijoro zikinjira mu ngo zigasahura ibikoresho bitandukanye, ndetse zikabatega zikabatera ibyuma cyangwa zikabambura ibyabo.

CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yabwiye UMUSEKE, ko aba atari ubujura gusa bakoraga kuko harimo n’bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ati “ Umuntu ujya kwiba yitwaje ibyuma aba ari umwicanyi.”

Yashishikarije abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubujura n’ubugizi bwa nabi kuko uretse kubifatirwamo bagahanwa nta kindi byabagezaho.

Ati “Polisi y’u Rwanda ntabwo izihanganira umuntu wese uhungabanya umutekano n’ituze by’Abaturarwanda.”

- Advertisement -

Yibukije abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano batangira amakuru ku gihe .

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, yari iherutse gufata abantu barenga 30 bakekwaho gutegera abagenzi mu nzira bakabashikuza ibyabo, kubakomeretsa, ndetse no kwinjira mu nzu bagasahura ibirimo.

Abafashwe bakekwaho gukora ubujura mu Mirenge ya Gitega, Nyakabanda na Rwezamenyo yo mu Karere ka Nyarugenge.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *