Mark Carney ugiye kuyobora Canada yiyemeje guhangana na Trump

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Mark Carney ugiye kuyobora Canada yiyemeje guhangana na Trump

Mark Carney watsinze amatora yo kuyobora ishyaka rya Liberal Party ibituma agiye kuba Minisitiri w’Intebe wa Canada, asimbuye Justin Trudeau, yatangaje ko yiyemeje guhangana na Donald Trump Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu ntambara y’ubucuruzi.

Ni mu matora yabaye mu mpera z’icyumweru asiga uyu wigeze kuba Guverineri wa Banki Nkuru ya Canada, ayatsinze ku majwi 86%, atsinda Chrystia Freeland wahoze ari Minisitiri w’Imari.

Abanyamuryango basaga 152.000 ni bo batoye muri aya matora.

Carney w’imyaka 59, agiye gufata izi inshingano zo kuyobora Canada muri ibi bihe iki gihugu gihanganye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntambara y’ubucuruzi.

Nyuma y’ uko Tariki 3 Werurwe 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongereye umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka muri Canada na Mexique, mu gihe ibicuruzwa biturutse mu Bushinwa byongerewe 10% ku musoro wari usanzweho.

Ni iteka yashyizeho umukono avuga ko gushyiraho imisoro mishya bigamije kugabanya umubare w’abimukira n’ibiyobyabwenge byinjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni icyemezo kitakiriwe neza n’ibihugu, aho byavuze ko nabyo bizihimura kuri Amerika.

Mu ijambo yagejeje ku bayoboke b’Ishyaka rye, Carney ugiye kuyobora Canada, yavuze ko Trump ari ikibazo gikomeye ku gihugu cyabo , ko ariko batazamureka.

Yagize ati  “Hari umuntu ushaka guca intege ubukungu bwacu. Ari guteza ibibazo abakozi, imiryango n’ibigo by’ubucuruzi bya Canada. Ntidushobora kumureka ngo agere ku ntego ze.”

- Advertisement -

Akomeza agira ati “Ibi ntabwo bizaba ibisanzwe. Tugomba gukora ibintu tutari twigera dukora kandi ku muvuduko udasanzwe.”

Si Canada gusa kuko n’u Bushinwa bwari buherutse gutangaza ko bwiteguye kurwana “intambara iyo ari yo yose” na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *