Abahoze ari abakozi ba AS Kigali barimo myugariro wa Marines FC, Rugirayabo Hassan, basabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, kubishyuriza iyi kipe nyuma y’uko batandukanye baberewemo imishahara.
Mu mwaka ushize w’imikino, iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yatandukanye na bamwe mu bakinnyi itari igikeneye gukomeza na bo ariko bagenda badahawe ibyari bikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye. Uretse abakinnyi kandi, iyi kipe yanatandukanye n’uwari umutoza mukuru w’ingimbi, cyane ko amasezerano ye yari arangiye ariko agenda aberewemo ibirarane by’imishahara.
Nyuma y’uko abarimo Bishira Latif na Kimenyi Yves bahisemo kujyana AS Kigali muri Ferwafa, basaba kwishyurwa, undi wiyongereyeho ni Rugirayabo Hassan ukinira Marines FC mu gice cy’ubwagarizi.
Mu ibaruwa uyu myugariro yandikiye iri shyirahamwe kuri uyu wa 10 Werurwe 2025, Hassan yasabye Ferwafa kumwishyuriza iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, amafaranga angana na miliyoni 2.4 Frw angana n’imishahara y’amezi ane atahembwe mu mwaka w’imikino 2023-24 mbere y’uko batandukana.
Araza kandi yiyongera kuri Mukiza Abdoulkarim watozaga AS Kigali y’abatarengeje imyaka 20, bivugwa ko we yiteguye kuzagana inzego zose bireba ariko akishyurwa imishahara aberewemo n’iyi kipe.


UMUSEKE.RW