Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyohereje i Juba, mu murwa mukuru wa Sudan y’Epfo, abasirikare bo mu mutwe udasanzwe wo kujya kurinda ubutegetsi bwa Perezida Salva Kiir
Ni ingingo yafashwe nyuma y’umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar, aho hakekwa ko hashobora kwaduka intambara ikomeye.
Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yavuze ko igikorwa cyose cyo kurwanya Kiir ari gutangiza intambara kuri Uganda.
Yagize ati: “Abasirikare b’umutwe udasanzwe wa UPDF bageze i Juba kugira ngo bafashe Ingabo z’Abaturage ba Sudan y’Epfo (SSPDF) mu kibazo kiriho muri iki gihe.”
Gen Muhoozi yavuze ko iyi operasiyo yiswe “Mlinzi wa Kimya” yatangiye, anifuriza umugisha igisirikare cya Uganda, ari cyo UPDF.
Mu butumwa bwo kuri X, yavuze ko bazarinda igihugu cyose cya Sudani y’Epfo nk’uko barinda abaturage ba Uganda.
Ubutegetsi bwa Sudan y’Epfo n’igisirikare ntacyo baratangaza ku makuru ayo ariyo yose n’icyo UPDF igiye gukora i Juba.
Brig Gen Felix Kulaigye, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, yagize ati: “Ni ukuri, twohereje ingabo i Juba.”
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW