Umuyobozi w’Ingabo za M23, Maj. Gen. Sultan Makenga, yavuze ko Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, wemeye kuganira na M23, ari umuntu udakunda igihugu, ahubwo ari igisambo.
Yabivuze ubwo yagiranaga ikiganiro na Alain Destexhe, wahoze ari senateri mu Bubiligi akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abaganga Batagira Umupaka, umaze iminsi asura ibice bigenzurwa na M23.
Ni nyuma y’uko Guverinoma ya Angola yemeje ko ku wa 18 Werurwe 2025, abarwanyi ba M23 bazagirana ibiganiro bitaziguye n’uruhande rwa leta ya Congo.
Ibiro bya Perezida wa Angola byatangaje ko izo ntumwa za DRCongo n’iza M23 zizahurira ku meza y’ibiganiro i Luanda.
Gen. Makenga yavuze ko biteguye kuganira bitaziguye na Kinshasa, ariko kugeza ubu bumvise uruhande rwa Angola nk’umuhuza, ntibaramenya aho RD Congo ihagaze.
Ati “Ni byo, turashaka kuganira, ariko kugeza ubu twamenye gusa icyerekezo cy’Angola, ariko nta kintu na kimwe twumvise kivuye i Kinshasa.”
Yabwiye Destexhe ko urugamba bamazemo igihe bahanganyemo na FARDC badafite gahunda yo gukomeza kugeza i Kinshasa nyuma yo gufata umujyi wa Goma na Bukavu.
Ati “Oya, keretse bibaye ngombwa kuko duterwa. Turwanira kubaho kwacu. Abantu bagomba gusobanukirwa ko twafashe intwaro kugira ngo twirwaneho kuko twari kurimburwa. Ntitwakwemera ko badutsemba.”
Yavuze ko gukinagiza FARDC n’abambari bayo biterwa no kuba M23 ifite impamvu nzima irwanira, ko abasirikare be bafite umwete, kandi byongeye, bafite inzira imwe, ariyo intsinzi cyangwa gutatanywa.
- Advertisement -
Ati “Ibyo bituma duhora twirwanaho, ibyo bituma bene wacu bamaze imyaka n’imyaka mu buhunzi, birirwa bikoreye imisambi ku mutwe batazi aho bari burare tugomba kuyivanaho kandi aho ni mu buryo bwo kwirwanaho.”
