M23 yasabye Tshisekedi kuvuga byeruye ko azitabira ibiganiro

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
M23 yategetse leta Tshisekedi kuvuga byeruye ko azitabira ibiganiro

Umutwe wa M23  wasabye Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo gukura abantu mu rujijo, akavuga ku mugaragaro  ko azitabira ibiganiro bizabahuza   nkuko byatangajwe na Angola.

Perezidansi ya Repubulika ya Angola  iheruka gutangaza ko nyuma y’uruzinduko ruto Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagiriye i Luanda, ko Angola, nk’umuhuza mu bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, izayobora ibiganiro bizahuza abahagarariye umutwe wa M23 n’abahagarariye uruhande rwa Leta ya RDC, bikazabera i Luanda kuwa 18 Werurwe 2025.

Ni icyemezo umutwe wa M23 washimye ndetse unagaragaza ko ariyo nsinzi yayo . Gusa kugeza ubu haribazwa niba koko  Congo  izemera guhura n’uyu mutwe mu bihe bitandukanye yavuze ko ari “uwiterabwoba.”

Ihuriro AFC/M23 kuwa 13 Werurwe 2025, ryasohoye itangazo rivuga ko nta gisubizo gihari mu nzira za gisirikare  mu gukemura ikibazo cy’umutekano mucye  mu Burasirazuba bwa Congo , ahubwo ko bikwiye gukemurwa uhereye ku muzi w’ikibazo gihari.

AFC/M23 ivuga ko nubwo Angola yatangaje kuri facebook ko hari ibiganiro bizahuza uyu mutwe na leta ya Congo, ko bikwiye ko Tshisekedi ubwe akwiye gutangaza ku mugaragaro ko azagirana ibiganiro bitaziguye n’uyu mutwe.

Izi nyeshyamba zivuga   kandi ko kugeza ubu zitarabona mu buryo bwemewe n’amategeko ubutumire bubasaba kwitabira ibyo biganiro uretse kubona ku rubuga rwa Facebook ya Perezidansi ya Angola.

AFC/M23 isaba kandi ko ibyemezo byafatiwe mu nama yahuje umuryango wa EAC na SADC kuwa 8 Gashyantare 2025 byashyirwa mu bikorwa.

M23 ivuga ko yo yiteguye ibiganiro kandi ko yifuza ko ikibazo gihari gikemuwa mu mahoro.

Kugeza ubu leta ya Congo ntiravuga mu buryo butomoye  niba koko izitabira ibiganiro i Luanda.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *