Polisi n’Ingabo batangije ibikorwa by’iterambere mu baturage

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Polisi n’Ingabo batangije ibikorwa by’iterambere mu baturage

Polisi n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye n’izindi nzego, kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025, batangije ku mugaragaro mu gihugu hose, ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere, bizaba bigizwe n’imishinga itandukanye n’inkunga bizafasha abaturage.

Ni ibikorwa byateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza kwibohora 31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda.” 

Ibi bikorwa bizakorerwa mu gihugu hose mu gihe cy’amezi atatu, hizihizwa Kwibohora ku nshuro ya 31 n’imyaka 25 y’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage.

Byabereye mu turere twose tw’igihugu hamwe n’abayobozi bakuru muri guverinoma n’abo mu nzego z’umutekano.

Mu Majyaruguru

Ibi bikorwa mu karere ka Rulindo, mu Murenge wa Ntarabana byitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi , Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi.

Aba batangije ibikorwa byo gucukura umuyoboro w’amazi (Cyinzuzi Health Center’s water supply system ) ungana na kilometero ebyiri mu Murenge wa Ntarabana.

Ni umuyoboro uje gukemura ikibazo cy’amazi ku kigo nderabuzima cya Cyinzuzi, kitayagiraga no gufasha abaturage bo muri ibyo bice kuyabona.

Mu karere ka Burera, Minisitiri w’ibikorwaremezo,Dr Jimmy Gasore ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP, Felix Namuhoranye,batangije ibi bikorwa mu Murenge wa Cyanika, aho bateye inkunga ibikorwa by’Amakoperative , babakangurira kujya bakoresha umupaka mu buryo bwemewe.

- Advertisement -

Mu  Ntara y’Iburasirazuba

Ni mu gihe mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Gatunda,Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, na Maj Gen Dr. Ephrem Rurangwa ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu Ngabo z’Igihugu , batangije ibikorwa by’ubuvuzi ku Bitaro bya Gatunda.

Mu Majyepfo y’u Rwanda

Mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Muyira, ibi bikorwa byatangijwe n’ Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara wari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Evaliste, aho batangije umushinga wo kubaka inzu 10 z’abatishoboye.

Mu Mujyi wa Kigali

Mu karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Niboye, ibi bikorwa byatangijwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere wari kumwe  ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano.

Bafatanyije n’abaturage, batangije ibikorwa byo  kubaka ikiraro cya Kajeke, gihuza Umurenge wa Kanombe na Niboye yo mu Karere ka Kicukiro.

Icyo kiraro cyari cyubatse mu buryo butarambye ku buryo cyateraga impungenge abagikoresha umunsi ku wundi.

Mu Burengerazuba bw’u Rwanda

Mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Shyira, ibi bikorwa byatangijwe na Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu ,Dr Vincent Biruta ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, aho bafunguye ku mugaragaro Irerero ry’abana bato ECD .

Muri uyu mwaka, mu bikorwa bihuriwe n’ingabo na Polisi bizakorwa harimo kubaka inzu 70 z’imiryango itishoboye, kubaka ibiraro 13, hazubakwa kandi amarerero y’abana bato 10, Imiyoboro y’amazi, gutanga ubuvuzi bw’ibanze burimo kubaga , ubuvuzi bw’aamenyo, kuvura amaso,kuvura abana ndetse n’ibijyanye no kuboneza urubyaro.

Hazaterwa inkunga kandi amakoperative asanzwe akora ibikorwa bitandukanye .

Ibikorwa bihuriweho n’ingabo muri uyu mwaka wa 2025, bigamije  gutuma abaturage bazarushaho kugirira icyizere Ingabo na Polisi, no kumva ko ari bo izi nzego zibereyeho.

Polisi n’Ingabo bazakora ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere n’imibereho myiza y’umuturage
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere wari kumwe ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano batangije ibikorwa by’iterambere mu baturage
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana,  yatangije ibikorwa by’ubuvuzi ku Bitaro bya Gatunda
Dr Jimmy Gasore yatangije ibi bikorwa mu Murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera.

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *