Tuyisenge Bernabe w’imyaka 31 wo mu karere ka Nyamasheke, yapfiriye mu Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye nyuma yo gufatirwa mu cyuho yiba mu ngo z’abaturage.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyabintare, Akagari ka Nyakabuye Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi ku wa 25 Weruwe 2025.
Nyakwegendera akomoka mu Mudugudu wa Rujeberi, Akagari ka Higiro Umurenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke.
Tuyisenge yafatiwe mu cyuho Saa Cyenda z’ijoro agiye kwiba mu rugo rwa Manigaba Ezechius.
Yafatiwe mu rugo nyuma y’aho yari acitse urundi rugo yagiye kwibamo bakamutesha ndetse agasiga atemye umugore waho.
Nyuma yo gufatwa abaturage barindwi barimo n’umuyobozi w’umudugudu bamukoranye urugendo rugera ku bilometero 15 bamujyanye kuri sitasiyo ya Polisi, bikekwa ko babanje kumukubita.
Abapolisi babonye uyu musore atameze neza basaba abari bamushoreye ko babanza kumujyana kwa muganga.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali Innocent yatangaje ko aba baturage bahise bajyana uyu musore ku Kigo Nderabuzima, bamusiga mu isuzumiro barigendera, umuforomo amusuzumye asanga yapfuye.
Ati “Ntabwo nakwemeza ko yakubiswe. Ashobora kuba yishwe n’indwara kuko abo mu muryango we batubwiye ko yari arwaye kanseri y’amaraso. Dutegereje ikizava mu isuzuma ku cyateye urupfu”.
Gitifu Kimonyo yasabye abaturage kwirinda kwihanira igihe bafashe umujura ahubwo bakamugeza ku nzego z’umutekano.
UMUSEKE.RW