Musanze: Umugabo ukekwaho gutema inka y’umuturanyi arafunze

TUYISHIMIRE RAYMOND
Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
2 Min Read
Inka ya Dusengimana yatemwe amaguru

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Musanze, ivuga ko yafashe umugabo ukekwaho gutema inka y’umuturanyi we .

Ibi byabereye mu  Mudugudu wa Gahama, Akagari ka Kabeza, mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze  ubwo Umugabo witwa Dusengimana Eric, yabyutse mu gitondo cyo ku ya 2 Mata 2025, agasanga  inka ye aho yabaga mu rwuri, bayitemye amaguru yombi, agakeka uwo bari basanzwe bafitanye amakimbirane.

Uwo mugabo inka ye yabanaga n’iya mugenzi we mu rwuri ruri hirya gato y’urugo rwe, avuga ko ubwo yari aje guha inka ye ubwatsi yasanze yatemwe bikomeye, gusa ngo ibyo byose byabaye umuzamu atari yaharaye kubera uburwayi.

Dusengimana Eric yabwiye Imvaho Nshya ati “Nasanze inka bayitemye iryamye hasi, bayitemye amaguru yombi, umurizo n’amazuru, ndakeka ko yatemwe n’umwe mu bo duheruka kugirana amakimbirane, ashingiye ku bwatsi nari maze iminsi nahiye mu isambu ye, ndifuza ko hakorwa iperereza uwo basanga yaragize uruhare mu gutema iyi nka akabiryozwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara yAmajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yemeje  ko aya makuru ari ukuri.

Yagize ati“Ni byo koko inka ya Dusengimana twayamenye kuri uyu wa 2 Mata 2025, ko bayitemye, hafashwe umuntu umwe ukekwa afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Kinigi, hari gukorwa iperereza.”

Yakomeje ati “Polisi y’u Rwanda ikaba igira inama abaturage kwirinda ibikorwa bibi nk’ibi byo gutema amatungo, imyaka, insina bigamije kwihimura, umuturage ugize ikibazo na mugenzi we bakwiye kwisunga inzego bireba aho kwihimura ku wo bafitanye ikibazo.”

SP Mwiseneza Jean Bosco, akomeza avuga ko Polisi itazigera itazihanganira abakora ibyaha by’ubugome nk’ibi ko bazafatwa bahanwe.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *