Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bwemeje ko iyi kipe yamaze gutandukana na rutahizamu, Sugira Ernest biciye mu bwumvikane bw’impande zombi.
Kuva muri uyu mwaka w’imikino 2024-25 watangira, Urucaca rwagize ibibazo byo gusinyisha abakinnyi ariko rutigeze rwandikisha kubera ibihano bya FIFA.
Umwe mu bo iyi kipe yari yasinyishije, harimo Sugira Ernest waherukaga gukina muri Iraq.
Nyuma y’uko byanze ko ahabwa ibyangombwa byo gukina shampiyona, byabaye ngombwa ko ikipe yisanga igomba kumuhemba kuko bagiranye amasezerano ariko birangira bidakozwe.
Uyu mukinnyi yegereye Ubuyobozi abusaba ko bwagira icyo bumugenera, hanyuma bagatandukana mu mahoro.
Nkurunziza David uyobora Kiyovu Sports, yemereye UMUSEKE ko iyi kipe yatandukanye na Sugira Ernest biciye mu bwumvikane.
Ati “Sugira byararangiye duseshe amasezerano mu bwumvikane tumuha ibihumbi 500 Frw.
Amakuru yandi UMUSEKE wamenye, avuga ko nyuma y’aya mafaranga uyu rutahizamu yahawe, hari n’andi agomba kuzahabwa n’umwe mu banyamuryango b’iyi kipe.

UMUSEKE.RW