Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye mugenzi we wa Togo,akaba n’umuhuza w’u Rwanda na Congo,Faure Essozimna Gnassingbé.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu Village Urugwiro, byatangaje ko “Ku gicamunsi cyo kuwa Mbere tariki ya 21 Mata 2025, ari bwo Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé.”
Village Urugwiro yatangaje ko abayobozi bombi baganiriye ku nzira zatuma hagerwaho amahoro arambye mu karere.
INKURU YABANJE
Perezida waTogo, Faure Essozimna Gnassingbé akaba n’umuhuza w’u Rwanda na Congo, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025.
Faure Essozimna Gnassingbé aragirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Ni ibiganiro biri mu murongo w’inshingano aherutse guhabwa n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) nk’umuhuza w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Togo mu itangazo byashyize hanze kuri uyu wa Mbere.
Itangazo ryavuze ko “ Ibiganiro by’imbonankubone hagati y’abakuru b’ibihugu byombi, byibanda ku mpamvu yateye intambara muri Congo,ingaruka n’ibindi bibazo bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.”
Itangazo rikomeza rivuga ko umuhate wa Togo ari ujyane n’ibiganiro byubaka, kwiyunga birambye no gukemura ibibazo mu mahoro bikomeje kugaragara mu karere k’ibiyaga bigari.
Tariki ya 13 Mata 2025 ni bwo AU yagennye Perezida Faure nk’umuhuza w’u Rwanda na RDC ku bibazo bifitanye.
Faure Essozimna Gnassingbé aje mu Rwanda nyuma yaho kuwa kuwa 16 Mata 2025 i Kinshasa muri DRC, ahuye na Felix Tshisekedi w’icyo gihugu.
Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé yahawe izi nshingano z’ubuhuza, nyuma yuko ibiganiro by’i Luanda n’i Nairobi bihujwe, bivuye mu byemezo byafatiwe mu nama zahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bigize Imiryango ya EAC na SADC, yiyemeje guhuza imbaraga mu gushaka umuti w’ibibazo biri muri Congo Kinshasa.

UMUSEKE.RW