Umukozi Ushinzwe Umutekano ku bibuga mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Bonnie Mugabe, ari mu nzira zigaruka gufasha inshingano z’Ubunyamabanga Bukuru mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwands, Ferwafa.
Nyuma yo gutorwa kwa Komite Nyobozi nshya ya Ferwafa iyobowe na Shema Ngoga Fabrice, igikomeje gutegerezwa na benshi, ni izina ry’uzahabwa inshingano z’Ubunyamabanga Bukuru muri iyi nzu nyuma y’uko ubu Mugisha Richard usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekinike, ari we uri kuzikora by’agateganyo.
Amakuru akomeje kugarukwaho na benshi bari ya Shema, ahamya ko ari ikibazo cy’igihe gusa kugira ngo Bonnie Mugabe wahoze muri iriya nzu ashinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho n’izindi nshingano yahawe, ayigarukemo ari Umunyamabanga Mukuru wa yo.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Bonnie Ushinzwe Umutekano ku bibuga muri FIFA, azasoza Igikombe cy’Isi cy’abangavu batarengeje imyaka 17 kiri kubera muri Maroc, agahita aza mu Rwanda gutangira izo nshingano nshya.
Bivugwa mu byo yashyize mu masezerano azagirana na Ferwafa, harimo ko igihe cyose FIFA izajya imukenerera mu nshingano yari ashinzwe, azajya yemererwa kujya kuzikomeza nk’uko byari bisanzwe.
Amakuru avuga ko Mugabe ashobora kuzajya ahembwa ibihumbi birindwi by’amadolari y’Amerika [arenga gato miliyoni 10 Frw] buri kwezi. Biteganyijwe ko nta gihindutse, uyu mugabo azaza gutangira izi nshinga mu Ukuboza uyu mwaka.
Kuva mu 2018-2020, Mugabe yari ashinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda aho yavuye kuri uwo mwanya abonye uwo afite ubu muri FIFA.
Mu gihe gisaga umwaka umwe n’igice yamaze mu ishami rishinzwe amarushanwa muri Ferwafa, hagaragaye kubahirizwa kw’ingengabihe y’imikino uko yari yarateguwe.
Ubwo yari akiri mu mwuga w’Itangazamakuru, Bonnie yakoreye ikinyamakuru cya NewTimes Rwanda na KT Press imyaka myinshi mbere y’uko ajya muri Ferwafa.
Mu bihe bitandukanye yagiye ahabwa inshingano zinyuranye zirimo kuba Umuvugizi wa Ferwafa, abifatanya no kuba ushinzwe Itangazamakuru muri CECAFA na CAF.
Bonnie Mugabe kandi, yasoje amasomo ajyanye n’Imiyoborere n’Imicungire y’Umupira w’Amaguru yakurikiraniye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza. Ni amasomo atangwa ku bufatanye bw’ikigo cya CIES n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

UMUSEKE.RW