Abasifuzi bo muri shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda mu Bagabo, bakumbuye insimburamubyizi ya bo nk’uko umubyeyi akumbura umwana we nyuma y’uko badaheruka ifaranga rivuye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.
Imikino ya shampiyona imaze kuba itandatu, nta faranga aba basifuzi babona nyamara aya mafaranga ni yo abunganira mu bijyanye n’uyu mwuga biyemeje gukora batawuhemberwa.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko amezi abiri ashize nta nsimburamubyizi babona nyamara mbere y’uko shampiyona itangira, bari bakoranye inama na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice, abizeza ko ubuzima bugiye guhinduka.
Icyo gihe bari babwiwe ko insimburamubyizi bahabwaga, igiye kugirwa ibihumbi 100 Frw kuri buri mukino ndetse abajya gusifura mu Ntara, bakazajya bagenda umunsi umwe mbere kugira ngo babashe kuruhuka neza.
Nyamara n’ubwo nta faranga rya Ferwafa baheruka, abafatirwa ibihano bo bakomeje kwiyongera umunsi ku wundi kubera amakosa atandukanye bakorera mu mikino ya shampiyona.

UMUSEKE.RW