Umunyamakuru Olivier Uwimana yatangije Irerero ry’umupira w’amaguru

Ubu iri rerero ry’umupira w’amaguru ririmo abana barenga 50 kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka 16

Olivier Uwimana ‘Fuego’, Umunyamakuru mu biganiro  bya siporo mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, yatangije Irerero ry’umupira w’amaguru ryiswe ‘Iron Sports Academy’ rikorera mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda ku Ruyenzi.

Ni irerero ryafunguwe ku mugaragaro ku wa Kane tariki 16 Mata 2026.

Uwimana Olivier watangije iri rerero avuga ko gutangiza iri rerero byaturutse ku kuba kuva mu bwana bwe yarakundaga umupira, akurana urwo rukundo ariko ntiyaba umukinnyi ukomeye kuko umwanya yawuhariye amasomo cyane  kubera amahitamo y’umubyeyi we.

Avuga ko izo nzozi zo  kuba umukinnyi ukomeye atagezeho yumvise yafasha abakiri bato kuzigeraho.

Ati “Iron Sports Academy ni irerero ry’umupira w’amaguru rifata abana kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka 16, impmavu n’uko dushaka kuzamura abakiri bato kuko uyu munsi umupira wabaye nka siyansi bityo uzawukina bisaba ko awiga akiri muto cyane.”

Uyu munyamakuru avuga ko umwana bafashe afite imyaka itatu byibuze bumva ko akwiriye kuva mu irerero afite imyaka 14 ko kandi hari inyandiko iteguwe neza  izakurikizwa y’imyitozo izajya ihwaba umukinnyi bitewe n’icyiciro cy’imyaka umwana azaba afite.

Ati “ Dufite gahunda y’uko tutagomba kurerera Akarere ka Kamonyi gusa ahubwo ni Igihugu  cyose muri rusange, nibidushobokera tuzajya n’ahandi hose.”

Akomeza agira ati “ Impamvu yo ngutangirira aha ni uko ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwabyumvise bukaduha ikibuga turabashimira rero kuko bumvise iyo ntego. Uko ubushobozi buzagenda buboneka tuzajya i Kigali cyangwa i Bugesera cyangwa ahandi bigamije kwerekana impano.”

Ubu iri rerero ry’umupira w’amaguru ririmo abana 50 kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka 16 kandi igisabwa ari uko umwana yaba afite ubushake n’imyenda yo kwambara ndetse n’ibikoresho byo mu kibuga, ubwishingizi kandi yiga mu ishuri.

Ubu iri rerero ry’umupira w’amaguru ririmo abana barenga 50 kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka 16

Ababyeyi baba baherekeje abana ngo barebe uko bigihswa ruhago

Abana bari mu byiciro kugeza ku ngimbi z’imyaka 16
Abato bari kwigishwa guconga ruhago

Kuva ku bana b’imyaka itatu barakirwa muri Iron Sports Academy

Ni irerero rikorera mu Karere ka Kamonyi ahazwin nko ku Ruyenzi

Abatoza b’irerero rya Iron Sports Academy bari kumwe na Olivier Uwimana warishinze [wambaye ikote n’ishati y’umweru]
Iron Sports Academy ifite intego yo gutoza abato ruhago bakiri bato

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article