Nyuma yo gutsinda ikipe y’Ingabo ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda [Rwanda Premier League], umutoza wa Etincelles FC, Bizimana Abdoul uzwi nka Bekeni, yatangaje ko ikipe yatsinze atari nkuru ahubwo yubahirwa amafaranga ifite gusa.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Mata 2026, ni bwo Etincelles FC yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 27 muri Shampiyona y’u Rwanda [Rwanda Premier League].
Nyuma y’uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu, Bekeni utoza iyi kipe iterwa inkunga n’aka Karere, yibukije abita APR FC ikipe nkuru ko isanzwe ahubwo wenda ari uko ifite amafaranga kurusha izindi.
Yagize ati “APR FC irakize ariko ntabwo ari nkuru. Ifite amafaranga ariko ntabwo ari nkuru.”
Ibi uyu mutoza yabivuze nyuma y’uko yasubizaga umunyamakuru wari umubajije ibanga yakoresheje kugira ngo atsinde APR FC mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona.


UMUSEKE.RW
