Umusirikare wamennye ishusho ya YEZU “biramukoraho”

Igikorwa umusirikare wa Israel yafotowe akora benshi bakigaye, ko ari ukutubaha ukwemera kw'abandi bantu (Photo Internet)

Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangiye gukora iperereza ku musirikare wacyo wafashwe ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’iki cyumweru ahonda kinubi ishusho ya Yezu/Yesu, bigateza impaka zikomeye bamwe bavuga ko Israel itemera imyemerere y’abandi bantu.

Iyi foto byabanje gukekwa ko yakozwe n’ubwenge bukorano bwa AI, ariko nyuma igisirikare cya Israel kivuga ko kirimo gukora iperereza kuri uyu musirikare.

IDF yatangaje ko iriya foto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga y’uyu musirikare ari guhonda ikinyundo cya kinubi (rumenamabuye) ishusho ya Yezu, ari akuri yabayeho, kandi ko bibabaje.

Iki gisirikare kandi kivuga ko cyatangiye gukora iperereza kuri uyu musirikare washwanyaguje ishusho ya Yezu, aho byabereye mu majyepfo ya Lebanon.

Iyi foto yasakaye, igaragaza uyu musirikare wa Israel yambaye n’impuzankano y’igisirikare cy’iki Gihugu, ari kumena ishusho ya Yezu ndetse yayiciye umutwe.

Iyi shusho ya Yezu yakubiswe n’uyu musirikare iherereye mu gace ka Debl, kazwiho kuba gatuwe n’Abakristu benshi mu majyepfo ya Lebanon, hafi y’Umupaka uyihuza na Israel nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ibanze muri kariya gace, gusa ntibwatangaje niba iriya shusho yangiritse cyane.

Mu itangazo bwanyujijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bw’Igisirikare cya Israel, bwavuze ko na bwo bwiboneye “iriya myitwarire mibi idasanzwe” yagaragajwe n’umusirikare, kandi “ko ihabanye n’indangagaciro zikwiye abasirikare bacyo.” 

IDF yagize iti “nyuma y’uko hakozwe igenzura ry’ibanze rirebana n’ifoto yasasakaye y’umusirikare wa IDF agirira nabi ikirango cya Gikristu, byagaragaye ko iriya foto ari iy’umusirikare wa IDF ukorera mu majyepfo ya Lebanon.” 

IDF ivuga ko iri gukora iperereza riri kuyoborwa n’ubuyobozi bw’igisirikare mu Majyaruguru, ndetse ko biriho bikorwa binyuze mu nzego bireba.

Iki gisirikare kivuga ko “Ingamba zikwiye zizafatwa ku bantu bose babigizemo uruhare.”

Ndetse kigatangaza ko kiriho gikorana n’abatuye muri kariya gace kugira ngo “iriya shusho isanwe isubizwe mu mwanya wayo.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar na we yamaganye ibyakozwe n’uriya musirikare, avuga ko “biteye isoni kandi bibabaje.”

Ati “Ndizera ko ingamba zikomeye zizafatwa ku bantu bose bagize uruhare muri iki gikorwa kigayitse. Turasaba imbabazi kuri ibi byabaye kuri buri Mukristu wese byakomerekeje.”

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na we yabivuzeho

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko na we yababajwe bikomeye n’umusirikare w’igihugu cye wagaragaye ashwanyaguza ishusho ya Yezu, atangaza ko abyamagana yivuye inyuma.

Mu butumwa Netanyahu yatangaje kuri uyu wa Mbere, yagize ati “Nk’igihugu cy’Abayahudi, Israel ikunda kandi ishyigikira indangagaciro z’Abayahudi zo kwihanganirana, no kubahana hagati y’Abayahudi n’abayoboke b’amadini atandukanye. Amadini yose arakomeye mu gihugu cyacu, kandi tubona abayoboke b’amadini yose nk’abangana mu kubaka umuryango wacu n’akarere kacu.”

Yakomeje agira ati “Kimwe n’abandi benshi b’Abanya-Israeli, ejo  natunguwe kandi mbabazwa bikomeye no kubona umusirikare wa IDF yangiza ikimenyetso cy’idini rya Gatolika mu majyepfo ya Libani (Lebanon). Ndamagana iki gikorwa mu buryo bukomeye.”

Netanyahu yakomeje avuga ko abayobozi b’igisirikare cya Israel bari gukora iperereza kuri iki kibazo, kandi bazafatira ibihano bikomeye uwakoze icyaha.

Minisitiri w’Intebe wa Israel yavuze ko mu gihe Abakristu bicwa umusubirizo n’Abayisilamu muri Syria no muri Libani, abo mu gihugu cya Israel bakomeje gutera imbere ugereranyije n’abo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ati “Israel ni cyo gihugu cyonyine muri ako karere aho umubare w’Abakristo n’imibereho yabo bitera imbere. Muri Israel ni ho honyine mu Burasirazuba bwo Hagati bagifite ubwisanzure bwo gusenga kuri bose.”

Netanyahu yasoje ubutumwa bwe, agaragaza ko yababajwe n’ibyakozwe n’uriya musirikare w’Igihugu cye ndetse n’akababaro byateje muri Libani, no mu bindi bice by’Isi.

UMUSEKE.RW

Share This Article