Kuki ingo z’abashakanye barebana akana mu jisho zitakiramba?

Ingo zitandukana zikomeje gutera inkeke

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko ingo 2.629 zahawe gatanya zinashyirwa muri sisiteme mu 2025, muri zo 41,1% zari zimaranye imyaka itageze ku 10 ibana.

Iyi raporo igaragaza ko ingo 18 gusa mu zahawe gatanya ari zo zari zimaranye igihe kirenze imyaka 45, ibi bitera kwibaza icyakemura iki kibazo gikomeje gufata indi ntera.

Ndabyibuka umunsi nkora ubukwe, wari uw’amateka mu buzima bwanjye. Hari ku wa Gatandatu, nakoze ku basore n’inkumi banyambariye; yewe imiryango yateranye ngo itahe ubukwe bw’umusore wanze guhera mu kirambi.

Mbere y’umunsi w’ubukwe, igitima cyaradihaga, ndetse rwose navuga ko nari mfite umujagararo ku bintu bishya nari ngiye kwinjiramo; sinaba mbeshye.

Gusa nk’ibisanzwe, nahanyuranye umucyo. Ubukwe bwaratashye, umugeni ndamutsindira, imiryango iratarama kandi irizihirwa.

Ariko nyuma y’umunezero nagize, kandi n’ubu nkifite, mbabazwa n’imibare buri mwaka isimburana, yerekana uburyo ingo zitandukana zitaramara kabiri.

Raporo yitwa Rwanda Vital Statistics Report, yashyizwe hanze ku wa 15 Mata 2026 na NISR , igaragaza ko mu 2025 ingo 4.479 zanditswe muri sisiteme ko zahawe gatanya. Muri zo, 2.629 zahawe gatanya binyuze mu nkiko.

Iyi raporo igaragaza ko mu Ntara y’Amajyepfo ingo zahanye gatanya zari 976, mu Burengerazuba handitswemo 669, mu gihe mu Majyaruguru ho hari 592.

Iyi mibare igaragaza ko uko imyaka ishira, ari na ko ingo zitandukana zigenda ziyongera.

Imibare igaragaza ko ingo inkiko zahaye gatanya mu 2024 ari 1.068, mu gihe mu 2023 hari ingo 782 zahaye gatanya.

Iyi raporo igaragaza ko gatanya zatanzwe n’inkiko mu 2025, zikanandikwa muri sisiteme, ziganjemo iz’abantu bari bamaranye imyaka iri hagati y’itanu n’icyenda, kuko abari muri icyo cyiciro ari 693.

Abatandukanye bamaranye imyaka ine cyangwa munsi yayo bari 545.

Abatandukanye bamaranye hagati y’imyaka 10 na 14 ni 530, mu gihe abari bamaranye imyaka hagati ya 15 na 19 bahawe gatanya mu 2025 ari 445.

Isesengura ryagaragaje ko mu miryango 4.479 yahanye gatanya, abagize imiryango 3.936 bakomeje kuba mu ntara imwe, mu gihe 543 bo buri wese yagiye mu ntara ye undi akajya mu ye.

Iyi raporo ikavuga ko umubare munini w’ingo zahawe gatanya zanditswe muri sisiteme mu 2025 ari izo mu Mujyi wa Kigali zigera kuri 1.199, hagakurikiraho Intara y’Iburasirazuba ifite ingo 1.011 zahanye gatanya.

Bashyira imbaraga mu bukwe kurusha urugo..

Muri Kanama 2025, ubwo Madamu Jeannette Kagame yitabiraga amasengesho y’abayobozi bakiri bato n’abo bashakanye, agamije kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi no mu miryango, yanenze uburyo hari abashakana bakora ubukwe kubera igitutu, bikaba intandaro yo kutarambana kw’ingo.

Ati “Abarushinga bagomba kwibaza bati ese tugiye kubana kubera urukundo cyangwa ni igitutu cy’urungano?  Ni icy’imiryango, ese tugiye kubana kubera ko mugenzi wanjye atwite? Ni impamvu y’ubushobozi mutezeho? Hano dukwiye gushishoza byimazeyo ku mpamvu nyakuri zo kubaka urugo.”

Yagaragaje ko imwe mu ntandaro y’isenyuka ry’ingo ari uko abarushinga bashora imari mu birori by’ubukwe aho kwibaza impamvu nyamukuru itumye babana, anasaba abakiri bato kuzana impinduka zafasha guhindura iyo myumvire.

Madamu Jeannette Kagame yigeze kuvuga ko “buri wese agomba gufata uwo bashakanye mu bwitonzi no kwihangana nk’umuntu yabonyemo ko azakomokaho umwana we.”

Yagize ati “U Rwanda twifuza rutangirira ku miryango twifuza, kandi ibyo biri mu maboko n’amahitamo y’Abanyarwanda.”

Umuti ni uwuhe?

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ifite inshingano zo kubaka imiryango ikomeye no gukumira amakimbirane asenya ingo.

Muri gahunda zinyuranye, MIGEPROF ifatanya n’inzego z’ibanze mu gukemura ibibazo by’ingo, harimo n’izo ku rwego rw’imidugudu.

Iyi Minisiteri yashyizeho abitwa inshuti z’Umuryango batorwa n’abaturage ngo bafashe gukemura amakimbirane hakiri kare.

Aba kandi bafasha kunga abashakanye bafitanye amakimbirane, bakabungabunga uburenganzira bw’abana.

Hashyizweho kandi Umugoroba w’Imiryango .

Iyi ni gahunda ihoraho ikorerwa ku rwego rw’isibo n’umudugudu, aho imiryango ihura ikaganira ku ndangagaciro nyarwanda, kuboneza urubyaro, kwirinda ihohoterwa, no gukemura amakimbirane.

MIGEPROF ikangurira abagabo n’abagore kubahana, gufatanya inshingano, no kwirinda guca inyuma abo bashakanye bikunze kuba intandaro ya gatanya. 

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *